Irushanwa rya miss world ku nshuro yaryo ya 69 ryabonye nyiraryo.

Nyuma yuko ahize abakobwa barenga 114 baturuka mu bihugu bitandukanye by’isi, umukobwa ukomoka muri Jamaica, Toni-Ann Singh yegukanye ikamba rya miss world ritanzwe ku nshuro yaryo ya 69.

Umunyajamaica Toni-Ann Singh Wegukanye Miss World 2019

Toni-Ann Singh abaye umukobwa wa 4 wegukanye iri kamba aturuka muri Jamaica, irushanwa rya miss world ryasorejwe mu mujyi wa london mu gihugu cy’ubwongereza, aho habaye ibirori bidasanzwe byari byahuruje imbaga y’abantu baturutse mu mpande zose z’isi.

Nimwiza Meghan, Wari uhagarariye URwanda muri miss world 2019

Muri iri rushanwa kandi URwanda narwo rwari ruhagarariwe na miss Nimwiza Meghan, utagize ikamba narimwe yegukana ahubwo akaza gushyirwa mu cyiciro cy’abakobwa 20 bakoze imishinga myiza mw’irushanwa, nubwo yaje kudatorwa mw’icumi bagombaga guhatanira uyu mwanya.

Iri rushanwa rya Miss World rifatwa nk’irya mbere mu marushanwa akuze ku isi, ryayobowe n’umuririmbyi Peter Andre w’umunya Australia wafatanyije na Megan Young, umunyamerikakazi wanegukanye ikamba rya Miss World 2013.

Mbere y’uko hatoranywa Miss World n’ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 40 bashyirwa mu cyiciro cya nyuma hagendewe ku manota yatangwaga hakurikijwe uburyo abakobwa bagaragazaga impano icyiciro kibarizwa mu “ubwiza bufite intego” (Beauty with Purpose), Mu buhanga bukomeye, Toni-Ann Singh yabyinnye injyana z’iwabo muri Jamaica anaririmba Live indirimbo ya Whitney Houston yitwa “I have nothing” bimuhesha itike yo kujya mu bakobwa 40 bajya mu cyiciro cya nyuma aza no kwegukana iri kamba.

Mu marira menshi no gutungurwa kudasanzwe, Toni-Ann Singh akimara gutangazwa ko atsinze, yahobereye abandi bakobwa bari bahanganye barimo Umufaransakazi wabaye igisonga cya mbere n’Umuhindekazi wabaye igisonga cya 2, maze yambikwa ikamba n’umunya-Mexique Vanessa Ponce De Leon wabaye Miss World 2018.

Tubibutse ko umukobwa utwaye ikamba rya Miss World ahembwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika (arenga gato millioni 280 ubaze mu manyarwanda), agahabwa n’ibindi bihembo bitangwa n’abaterankunga birimo kuzenguruka Isi amenyekanisha umushinga we anamamaza ibikorwa by’ubucuruzi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!