"Urukundo ruganze" indirimbo nshya ya Clarisse Karasira yasohotse yumve hano.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira usanzwe umenyerewe mu ndirimbo za gakondo{umuco} ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Urukundo ruganze” Iyi ndirimbo yasohotse ku munsi wejo ahagana mu ma saa 21:15Pm

Karasira wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntizagushuke, Twapfaga iki?, Imitamenwa, Giraneza, Uzibukirwa kuki?, Ubuto n’izindi nyinshi akomeje kugaragaza no guhamya umurava we muri muzika nyarwanda kuko byibura usanga buri kwezi ashyira hanze indirimbo nshya n’amashusho yayo kandi ikakirwa neza mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Umuhanzikazi, Clarisse Karasira Ukunzwe na Benshi hano mu Rwanda

Benshi batekerezaga ko kuba Clarisse karasira atagikorana na Alain Mukurarinda wari usanzwe amafasha mu bikorwa bye bya muzika byaba bigiye gutuma umuziki w’uyu muhanzikazi usubira inyuma cyane, ariko ibi siko byaje kugenda kuko kuva batandukana abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bakomeje kubona ibikorwa bishya ndetse bimeze neza bya Clarisse Karasira.

Iyi ndirimbo nshya Karasira yashyize hanze ni indirimbo yakorewo abageni bagiye gukora ubukwe, ikaba ifite amagambo atandukanye aryoheye amatwi nkaho agira ati ” Inseko ye nziza yeyura umubabaro wibagirwa n’ibyahise, agutaha ku mutima, isengesho riba rimwe ngo “Ayiga Data koko umpaye umunezero, utete Ayiyayiya utone, dore usanze ugukunda n’ayandi aryoheye amatwi y’uyumva.

Indirimbo nshya ya Clarisse Karasira “Urukundo ruganze” yakozwe na Jimmy mu buryo bw’amajwi ndetse amashusho yayo akorwa na Claude- look pictures ” ikaba ubu iri kuboneka hose ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ndetse no kuri channel ya Clarisse karasira kuri youtube.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!