Chris Brown yashyize hanze amafoto ya mbere y'umwana Aeko {AMAFOTO}

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter na instagram icyamamare cyo muri leta zunze ubumwe za America, Chris Brown yashyize hanze amafoto y’umwana we aherutse kwibaruka yise Aeko.

Umuhungu wa Chris Brown Aeko Katori Brown

Mu byishimo bidasanzwe Christopher Maurice Brown, uzwi nka Chris brown kuri uyu wa gatandatu yerekanye umwana we mu muryango ndetse anashyira amafoto ye ku mbugankoranyambaga akoresha, uyu mwana akaba yaramubyaranye n’umukobwa wo bahoze bakundana bagatandukana mu mwaka wa 2015 witwa Ammika Harris w’imyaka 26 y’amavuko usanzwe uzwi mu mwuga wo kwerekana ubwiza ntangarugero {Modeling}

Chris Brown n’umukunzi we Ammika Harris

Uyu muhanzi Chrisbrown na Ammika Harris bongeye kuvugwa ko bari mu rukundo mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2019, ubwo itangazamakuru ryo mu bufaransa ryababonaga bari kumwe muri iki gihugu, mu kwezi kwa 6 nibwo hatangiye kwumvikana ibihuha ko Chris brown na Harris baba bitegura kwibaruka umwana.

Mu kwezi gushize kwa 11 nibwo uwitwa Harris yatangaje amakuru ya mbere yuko bamaze kwibaruka umwana w’umuhungu, ndetse tariki 11 ukuboza 2019 Chris brown nawe yemeza aya makuru yuko bari bamaze kwibaruka umwana w’muhungu bise “Aeko Katori Brown”

Chris Brown na Nia Guzman n’umukobwa wabo Rayalty.

Kugeza ubu uyu muhanzi Chris brown afite abana 2 umukobwa ndetse n’umuhungu, umukobwa we akaba yitwa “Royalty” yabyaranye na Nia Guzman mu mwaka wa 2014 ndetse n’uyu muhungu abyaranye na Ammika Harris

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!