Ubutumwa bwa Police y'URwanda muri iyi minsi mikuru ya noheri n'ubunani.

Polisi y’u Rwanda irasaba abafite insengero, utubyiniro n’utubari kwirinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza mu gihe bari gufasha ababagana kwishimira iminsi mikuru.

Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyayakoreshejwemo byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu.

Polisi yasabye abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo, Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db (decibel), icyo gihe ruba rubangamira abarwumva nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije(REMA).

Ibikorwa byo kwishima no kwidagadura bigomba gukorwa mu buryo butabangamira abandi. Urusaku rushobora kubuza bamwe kwishimira iminsi mikuru uko bikwiye kuko hari abakenera ituze n’amahoro mu byo bakora.

Akenshi urusaku usanga rugira ingaruka zitandukanye ku bantu, aho usanga udakora neza ibyo yari arimo kuko ubwonko buba burangajwe n’ayo majwi atandukanye, kutumva neza ibyo arimo, kudasinzira igihe aryamye n’ibindi bitandukanye.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hose mu gihugu nk’ibisanzwe, mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro, haba hari ibitaramo binyuranye, byaba ibyo kwidagadura ndetse n’ibihimbaza Imana bityo ugasanga hari abacuranga bakarenza urugero bagateza urusaku.

Yagize ati “Birakwiye ko abantu bishima bakidagadura bishimira ko basoje umwaka amahoro, ariko nanone tugasaba abantu kuzabikora (ibitaramo) mu ituze badahungabanyije umudendezo w’abandi.”

CP Kabera yavuze ko nubwo urusaku nta rupfu ruteza, ariko rushobora kubangamira abantu haba mu buryo bw’imikorere y’umubiri n’ubwonko, agasanga abantu batagomba kubuza abandi uburenganzira bwabo bababuza gusinzira cyangwa gukora ibindi bikorwa byabo batuje.

Yasoje ashimangira ko Polisi yifuriza abaturarwanda bose kwizihiza iminsi mikuru mu ituze no mu mutekano buri wese yirinda icyahungabanya umutekano wa mugenzi we, Itegeko rigenga ibidukikije N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 ivuga ku rusaku rurengeje ibipimo. Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.

Src: IGIHE

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!