Inkomoko y'izina "Boxing Day" ryitiriwe umunsi ukurikira noheri tariki ya 26 ukuboza buri mwaka.

Umunsi ukurikira Noheli wiswe “Boxing day”, Ni umunsi ufatwa nkuw’ikiruhuko mu bihugu byinshi bitandukanye cyane cyane, ibikoresha ururimi rw’icyongereza.

Umunsi wa Boxing ufatwa nk’umunsi wo guhanahana impano

Ubusanzwe inkomoko y’uyu munsi yavuye mu Bwongereza, Aho wafatwaga kandi ukizizhizwa nk’umunsi wo gutanga impano ku bakene na ndetse n’abandi baturage batagira cyivugira, Mu mwaka wa 1830 mu bwami bw’ubwongereza nibwo hatangijwe uyu munsi ukurikira noheli kugirango abafite ubushobozi bajye babona uko bifatanya n’abatagira kivurira ku munsi mukuru wa Noheli.

Si mu bihugu bikoresha icyongereza kandi gusa, kuko n’ibihugu bikoresha igifaransa ndetse n’izindi ndimi bajya bizihiza uyu munsi, Aha twavuga nka Germany, Netherland, Scandinavia ndetse n’ibindi uyu munsi ufatwa nka Noheli ya kabiri.

Wakwibaza uti kuberiki wiswe umunsi w’udukarito?

Muri biriya bihugu twabonye haruguru; batangiraga gukusanya impano mbere yuko Noheli igera, izo mpano zikazashyirwa mu dukarito twabaga twashyizwe ahantu hagendwa n’abantu benshi nko mu nsengero,ku masoko,mu mihanda, kugirango tariki ya 26 ukuboza izo mpano zishyikirizwe abatishoboye, Iyi rero akaba ariyo mpamvu yatumye uyu munsi witwa umunsi w’udukarito, bitewe n’utwo dukarito twashyirwagamo izo mpano.

Nubwo ariko uyu munsi wagenewe gutanga impano, Siko abantu bose babyubahiriza cyane ko usanga hari abikomereje imirimo yabo ya buri munsi, ariko burya gusangira n’abatishoboye bikwiye no kuturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi ntibibeho kuri boxing day gusa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!