RWAMAGANA: Umuhanzi ukizamuka, Mr Emmy yakoze igitaramo kidasanzwe cyiswe "Christmas Party 2019"

Nshimiyimana Emmy, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Mr Emmy muri muzika nyarwanda mu njyana ya Trap Music ukunzwe hano mu Rwanda yakoreye igitaramo mu karere ka Rwamagana, igitaramo kitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi muri ako gace.

Iki gitaramo kiswe “Christmas Party 2019” cyateguwe hagamijwe guteguza bakunzi ba muzika nyarwanda Album y’umuhanzi Mr Emmy yise Tegamatwi igomba kujya hanze mu mpera z’umwaka utaha 2020.

Umuhanzi Mr Emmy ku rubyiniro.

Christmas Party 2020 yabereye mu karere ka Rwamagana ahazwi nko kwa Rugamba yitabiriwe n’umubare mini w’abafana aho bari bahuruye kureba aba bahanzi bari baturutse mu mujyi wa Kigali barimo “G. Quity, Mr. Kagame, itsinda Perfect” ndetse na Mr Emmy nyirizina wari wateguye iki gitaramo.

Ifoto igaragaza ibyerekeye igitaramo.
Umuraperi G.Quit Wasusurukije abatari bake.

Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga 1000Frw muri VIP ndetse na 5000Frw ahasanzwe, cyatangiye ahagana mu masa 5:00Pm aho cyatangira n’umuziki utandukanye wakinwaga n’aba Djs batandukanye barimo Dj Cyanide guturuka muri Uganda ndetse n’bandi, nyuma gato nko mu masa 6:00Pm abahanzi barimo G.Quity bagiye ku rubyiniro batangira kuririmbira abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo, mu ndirimbo ze zirimo “Nararaburije, Kamujyi ndetse na “Nyamabara” yakoze akazi katoroshye aho yavuye ku rubyiniro abari bitabiriye bakimushaka.

Imbaga y’abakunzi ba muzika batuye mu karere ka Rwamagana yitabiriye iki gitaramo.

Agashya kabaye muri iki gitaramo nuko umuhanzi Mr Kagame wagombaga kugaragara muri iki gitaramo atabashije kugaragara nkuko yari ategerejwe na benshi bamukunda muri aka karere kubera indirimbo ze zitandukanye zagiye zikundwa na benshi.

Umuhanzi Mr Emmy uzwi mu ndirimbo nka “Tega Amatwi” afatanyije na Mr Kagame.

Mu kiganiro na Kigalisource.rw, Mr Emmy yatangaje ko habayeho gutungurana bitewe n’ibibazo by’imihanda yangiritse kubera imvura byatumye uyu muhanzi asubika urugendo rwe muri iki gitaramo, Mr Emmy kandi yihanganishije abantu bose baje mu gitaramo biteguye Mr Kagame ntibamubone, abizeza ko ubutuha bazamubona nta kabuza, Mr Emmy yagiye ku rubyiniro yakirwa n’imbaga y’abakunzi ba muzika kuko bagaragaje ko bari basanzwe bazi ibihangano bye cyane kuko yaririmbaga bakabasha kumwikiriza biboroheye, uyu muhanzi nawe yakoze akazi gakomeye mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo “Super Hero, Tega Amatwi, Digdown ndetse n’iyitwa “Twibyinire”

Mr Emmy kandi yabwiye Kigalisource.rw kuri gahunda afite 2020 muri career ye ya muzika nyuma yuko ahinduye injyana yakoraga akajya muri “Trap Music” nkaho ateganya gukorana na Management nshya akiri kuganira nayo, ndetse na Album yise “Tega Amatwi” azashyira hanze mu mpera z’umwaka , uyu muhanzi kandi areteganya ko agiye gukora amashusho y’indirimbo zose afite ariko zikaba zidafite amashusho

Related posts

One Thought to “RWAMAGANA: Umuhanzi ukizamuka, Mr Emmy yakoze igitaramo kidasanzwe cyiswe "Christmas Party 2019"”

  1. very good post, i definitely love this web site, keep on it

Leave a Comment