Abahanzi nyarwanda bakomeye, batahiriwe n'umwaka wa 2019.

Uko hari byinshi mu byiza byabaye ku bahanzi nyarwanda, muri uyu mwaka wa 2019 dusoje, ni nako hari byinshi bibi byagiye biba mu myidagaduro ya hano mu Rwanda cyane cyane ku bahanzi babarizwa mu njyana ya Hip hop hano mu Rwanda.

Kigalisource.rw twabakusanyirije urutonde rw’abahanzi nyarwanda bagiye bahura n’akaga gatandukanye muri uyu mwaka wa 2019 dusoje, ndetse bigatuma umuziki wabo usubira inyuma cyane.

1.Jay Polly: Iri zina nta munyarwanda utarizi cyane cyane mu myaka ya za 2012 kugeza muri 2017, ubwo uyu muhanzi yatangiraga kuzima bitewe n’amakimbirane yagendaga agirana n’abantu batandukanye barimo itangazamakuru abo babanaga mu itsinda ndetse n’abandi benshi, Umwaka wa 2019 waje gusa nushyira akadomo ku gikundiro cya Jay polly ubwo yazaga no gufungwa ndetse akaza gufungurwa benshi batagikunda umuziki webitewe nibyo bamushinjaga birimo no kuba atari agikora hip hop nkiyo yakoraga mbere ndetse n’imyitwarire idahwitse yagaragaje.

2.Pacson: Uyu ni umuraperi nyarwanda wakunzwe n’abakunzi ba hiphop cyane bitewe n’uruhare yagize mu kuzamura iyi njyana ndetse abenshi bamukundaga bari abahanzi bagenzi be, Pacson nawe ni umwe mu bahanzi batahiriwe n’umwaka wa 2019 kuko atigeze yumvikana nagake bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge cyane byatumye atita ku bihangano bye nkuko byahoze, Pacson kandi umwaka wa 2019 umusize mu gihome, aho afunze azira ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

3.Junior Multi System: Karamuka Jeanluck wamenyekanye nka Junior multi system mu mwuga wo gutunganya umuziki {Prroduction} , Uyu musore ni umwe mu byamamare batahiriwe n’umwaka wa 2019, Aho ku itariki ya 30 Werurwe 2019 yakoze impanuka itunguranye agacibwa ukuboko, ibi byamubereye imbogamizi cyane kuko byadindije cyane ibikorwa bye.

4.Meddy: Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Meddy, nawe yahuye n’akaga gatandukanye muri uyu mwaka wa 2019, nkaho yakuwe ku rubyiniro bitangaje mu gitaramo cyo kwita Izina yari yahuriyemo n’icyamamare “Neyo” umuhanzi w’umunyamerika, Meddy kandi nyuma yuko agize ibihe byiza ubwo yerekanaga umukunzi we mu Rwanda yaje guhura n’akaga ko gutabwa muri yombi arafungwa azira gutwara imodoka yasinze ku tariki ya 21 Ugushyingo 2019.

5.Safi Madiba: Niyibikora Safi wamenyekanye cyane mu itsinda yatangiriyemo rya Urban Boys, ni umwe mu bahanzi babihiwe cyane n’umwaka wa 2019, ubwo yashwanaga na mugenzi we Nizzo bikarangira yiyemeje kuva muri Urban Boys, aho yahise asinya muri The Mane ihagarariwe na Bad Rama, Safi yakomeje guhura n’akaga tariki ya 17 ukuboza 2019 ubwo yirukanwaga muri The Mane ndetse akamburwa ibihangano byose yakoreye muri The Mane.

6.Green. P: Umuraperi Rukundo Elijah uzwi nka Green.P ni umuraperi w’umuhanga cyane ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs risa nkaho itakibaho, Green.P nawe ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazimiye mu mwaka wa 2019 ndetse awuhuriramo n’akaga gatandukanye karimo uburwayi butandukanye bivuye ku byiyobyabwenge akoresha ,gufatwa n’inzego z’igihugu z’umutekano, ibi byose byatumye asubira inyuma cyane mu mikorere ye ndetse ntiyongera gusohora indirimbo ze nkuko byahoze, Mu gusoza kandi tubwabwire ko uyu musore kandi nawe ubu abarizwa mu buroko aho yafashwe tariki ya 19 ukuboza 2019.

7.Charly Na Nina: Itsinda Charly na Nina, Ni itsinda ry’abahanzikazi nyarwanda bakora injyana ya R&B , iri tsinda naryo bisa nkaho ryasubiye inyuma cyane mu mwaka wa 2019 ugereranyije n’indi myaka yashize aho wasangaga bakora indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse n’ibitaramo byinshi biikomeye bagaragaragamo, Umwaka wa 2019 Charly Na Nina ntabwo bumvikanye cyane nyuma yaho batandukaniye na Alex Muyoboke.

8.Bruce Melody: Bruce Melody, Uyu muhanzi niwe dusorejeho, Aho twavuga ko yageze kuri byinshi byiza, ariko kandi hari n’ibibazo bitandukanye Bruce Melody yahuye nabyo mur 2019, nkaho yagiranye amakimbirane n’umuhanzikazi “Sunny” ubwo byavugwaga ko Bruce Melody yambuye amafaranga Sunny bikaza kurangira bigeze no mu itangazamakuru, Si Sunny gusa wagiranye ibibazo na Melody gusa kuko n’uwitwa “Assinah” bafitanye ibibazo kugeza ubu bitaracyemuka ndetse Assinah atangaza ko agiye kwitabaza amategeko

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!