Umunyamideri uzwi nka “Jay Rwanda” yateye ivi yambika umukunzi we impeta.

Mu busanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi, Ni Ntabanganyimana Jean de dieu, wamamaye cyane kw’izina rya Jay Rwanda, akaba yaranabaye rudasumbwa wa Afurika mu mwaka wa 2017, Ubu akaba atangiye umwaka atera intambwe ikomeye.

Nabanganyimana jean de dieu uzwi kw’izina rya jay Rwanda  wakunzwe n’abatari bacye haba mu Rwanda ndetse no hanze ya Afurika, Ku munsi wejo tariki ya 2 mutarama 2020, Nibwo yafashe umwanzuro wo gutera ivi akambika impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore w’ibihe byose, dore ko bari banamaranye igihe kitari gito.

Kuri uyu wa kane nibwo hacicikanye amafoto kumbuga nkoranya mbaga zirimo instagram, Agaragaza uko aba bombi bari bameranye, Jay Rwanda ndetse n’umukunzi, Mu birori byo kumwereka inshuti n’imiryango nubwo atigeze atangaza amazina yuwo mukunzi we.

Jay Rwanda yanditse ku rukuta rwe rwa instagram agira Ati” Ikinyacumi gishya (stutus) yanjye yahindutse, Ubu nafashe icyemezo cyo gutangira ubundi buzima bushya”.

Jay Rwanda n’umukunzi we.

Jay Rwanda, ni mwe mu basore b’ibyamamare, bazwi mu kumurika imideri hano mu Rwanda, Akaba anafite ikamba rya rudasumbwa wa Afurika, ndetse yigeze gutangaza ko ashaka no kuzinjira muri cinema kuko ngo nabyo biri, mu bintu akunda cyane.  

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!