Mukura victory sport igiye gukina na Espoir mu karere ka Rusizi idafite abakinnyi 4 bigenzi.

Ikipe ya Mukura igiye gukina umunsi wa 16 wa shampiyona idafite abasore bayo bakomeye kubera ikibazo cy’Imvune nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru wa Toni Hernandez.

Imikino ya kwishyura ya shampiyona y’urwanda izatangira ku munsi wejo aho ikipe ya Mukura izatangirira iyi mikino mu karere ka Rusizi ikina ni kipe ya Espoir , ikipe ya Mukura ikaba yagiye gukina idafite abakinnyi bayo 4 bafite ikibazo cy’imvune nkuko umutoza wayo mukuru yabitangaje aganira n’itangazamakuru mbere yuko berekeza I Rusizi.

Toni Hernandez yagize ati:” dufite abakinnyi bacu bafite ikibazo cy’imvune ari nayo mpamvu mutari bubabone mu bakinnyi 18 tuzifashisha muri uyu mukino.” abo bakinnyi ni Rugirayabo Hassan,Tuyishimire Eric Congolais,Senzira Mansour na Samuel Nwosu.

Captain w’ikipe ya Mukura Gael Duhayindavyi yaganiriye n’itangazamakuru nawe atubwira uko biyumva nkaba abakinnyi ubwabo yatubwiyeko mu mupira wa maguru habamo gutsinda no gutsindwa ko kandi biteguye gutanga ibishoboka byose ngo abakunzi ba Mukura bongere bishime babahe n’umwaka mushya muhire mutsinzi, dore imikino iheruka batari bitwaye neza aho batsinzwe na Rayon sports na Kiyovu Sport imikino ibiri yikurikiranya .

Bertrand Iradukunda nawe twagariniye atubwirako bicaye hasi bakaganira impamvu yatumye batitwara neza mukino itanu yasoje icyiciro cya mbere cya shampiyona,  yatubwiye kandi ko bafashe ibyemezo bikaza bizagarira ku mukino bazakinamo n’ikipe ya Espoir kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Rusizi.

Ikipe ya Mukura ntago yigize igura umukinnyi muri irisoko ryabaye hagati muri shampiyona ntanu mukinnyi basohoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!