Nyuma y’imyaka ibiri n’igice Haruna yakoze imyitozo ye ya mbere muri Yanga Africans.

Haruna Niyonzima yahoze mw’ikipe ya Yanga Africans ayivamo ajya muri Simba SC ariko abakunzi ba Yanga ntiba byishimiye aza gutandukana na Simba mu mpeshyi ya 2019, ubwo yerekezaga muri AS Kigali. Mbere yo kujya mu ikipe ya Simba SC yari amaze imyaka 6 muri Yanga Africans aho yatwaye ibikombe 4 bya shampiyona ari kumwe n’ikipe ya Yanga, yakomeje kumwifuza kuva yajya muri mukeba.

Abayobozi ba Yanga Africans bazi akamaro k’uyu mugabo, Ubwo yakinaga muri iyi kipe, Ntabwo bwigeze bucika intege bwakomeje gushakisha Niyonzima kugeza bongeye kumugura mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize, Asubira mu ikipe ya Yanga Africans, Aho agomba gukina imikino ibanza ya shampiyona agahita anatangira imikino yo kwishyura muri Tanzania.

Haruna ni umukinnyi ukunzwe cyane muri Tanzania kubera ibyo yahakoze mu myaka 8 ishize akina muri iki gihugu cya  Tanzania. Ubwo hatorwaga ikipe nziza y’ikinyacumi gishize muri Tanzania, ibitangazamakuru byinshi byahurizaga kuri Haruna mu kibuga hagati, anatorwa nk’umukinnyi mwiza wabayeho muri iki gihugu muri iyi myaka 10 ishize mu kibuga hagati.

Haruna ubwo yaherukaga muri Yanga

Niyonzima Haruna agiye muri Yanga Africans itagikomeye cyane nk’uko yari imeze ubwo yajyaga kuyivamo muri 2017 imaze gutwara ibikombe 2 bikurikiranye bya shampiyona muri Tanzania, ubu Simba SC yahoze akinira niyo ifite ibikombe 2 biheruka muri iki gihugu.

Uyu mukino wa Kariakoo Derby utegerejwe na benshi nk’ibisanzwe i Dar Es Salaam kuri uyu wa gatandatu, Niyonzima Haruna araza kuwukina dore ko nyuma yo kugera muri Tanzania kuri uyu wa kane yahise akomereza mu myitozo na bagenzi be, Mwanaspoti yo kuri uyu wa gatanu, itangaza ko Niyonzima Haruna yabwiye umutoza we Boniface Mkwasa ko ameze neza nta kibazo, yamukinisha kuri uyu wa gatandatu mu mukino bazahuramo na Simba SC.

Haruna Niyonzima umaze ibyumweru 2 yumvikanye na Yanga Africans yakomeje imyitozo mu ikipe ye ya AS Kigali, na mbere yo kujyenda kuri uyu wa kane, akaba yara amaze icyumweru akora imyitozo na bagenzi be muri AS Kigali, bitegura guhura na APR FC, we akaba yarakoraga imyitozo yitegura Kariakoo Derby, Haruna Niyonzima wakinnye iyi mikino myinshi cyane, Avuga ko azi agaciro kawo, Anazi urwego rwawo ku buryo nta mpungenge, uyu mukino wo kuwa gatandatu umuteye.

Asanze undi munyarwanda Sibomana Patrick muri iyi kipe ya Yanga Africans, umaze iminsi ari no kwitwara neza muri iyi kipe ye ya Yanga Africans amazemo amezi 6, Baraza kuba bahanganye na kabuhariwe Meddie Kagere wa Simba SC, udahagarika gutsinda mu gihugu cya Tanzania kuva yahagerayo muri 2018, Akaba ari nawe watsinze igitego rukumbi mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza aya makipe warangiye Simba SC itsinze Yanga Africans igitego 1-0.

Umuyobozi w’uruganda rwa GSM rutera inkunga ikipe ya Yanga Africans ari nawe waguze Niyonzima Haruna Eng. Camil akaba yateguriye iyi kipe ya Yanga Africans miliyoni 50 z’amashilingi ya Tanzania wenyine, iyi kipe niramuka ibashije gutsinda Simba SC, kuri uyu wa gatandatu, Uyu mukino uzatangira ku i saha ya 16H00, kuri Uwanja wa Taifa Stadium, iherereye rwagati mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!