Sergio Aguero munzira zisohoka muri Manchester city

Sergio Aguero ushobora kuva mw’ikipe ya Mancheseter City muri 2021 nkuko umutoza mukuru wiyi kipe Pepe Guardiola ya bitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko ikipe ya Manchester city itazigera ibona umusimbura wuyu mugabo w’umunyarigentine.

Sergio Kun Aguero niwe umaze gutsindira ibitego byinshi mu mateka ikipe ya Manchester City , aho amaze gutsinda ibitego 244 mu mikino 355 amaze gukinira iyikipe nyuma yo kuyigeramo muri 2011 avuye mw’ikipe ya Atletico Madrid mu gihugu cya Esipanye.

Uyu nugabo umaze kugira imyaka 31 igihe cye cyomuri ma Manchester city kirimo kugana k’imusoza kubera ikibazo cy’imyaka bivugwako uyu mugabo nava mu gihugu cy’ubwongereza azerekeza iwabo muri Arijantine mw’ikipe yakinnyemo akiri umwana yitwa Independiente.

Ikipe ya Manchester city muri rusange ifite ikibazo cyo gusimbuza Aguero kuko uwo bazanye ngo nagenda azamusimbure bisankaho bitazashoboka Gabriel Jesus . Guardiola bamubaza  kukibazo cy’umusimbura wa Aguero yagize ati:”dufite undi mwataka mwiza Gabriel ashobora kuza mwiza nka Aguero ariko Aguero ni ntazimburwa.”

Guardiola yongeyeho kandi nyuma ya Ronaldo w’umunyaburezile , Romario, Samuel Eto’o nawe ari umwe mubeza bazi gutsinda ibitego mubo yabonye mu buzima bwe ko yujuje imyitwarire yabatsinda ibitego byinshi kandi byiza, bamubajije niba Aguero yaba ari mwiza kurusha Messi yabasubije ko Messi ari hejuru ya Aguero ariko nawe ni umukinnyi mwiza.

Aguero azahora yibukwa mw’ikipe ya Manchester City cyane cyane mu mwaka wa 2012 ku gitego yatsinze agahita avunika cyahise gihesha  igikombe cya shampiyoka ikipe ye bacyambuye abaturanyi babo Manchester United.

Guardiola kandi yavuzeko yishimiye ukuntu bakoranye kandi yizeyeko ari nako bizakomeza , yavuzeko yifuza kuba Aguero yaguma muri Manchester city ariko ngo icyemezo kizaba aricye yongeyeho muri ibihe abakinnyi babo bakomeye batangiye kugenda bavamo bitoroshye , muri iyi kipe hari nabandi bakinnyi bari munzira zisohoka harimo David Silva uzagenda iyi shamoyona nirangira ya 2019-2020 hari nandi makuru avugwako Fernandihno nawe azava muri ino kipe ,  ibije nyuma yaho Vincent Company agiye.

Guardiola yosoje avuga ko bafite abakinnyi beza bashobora kuzafasha iyi kipe mu gutsinda ibitego, abakinnyi bakomeye nibamara kugenda aho yavuze Bernardo Silva, Kevin De Bruyne, Gundogan nabandi bakinnyi bakiri bato nka Phil Foden bashobora gukina kumwanya wa Aguero mugihe Gabriel yaba afite ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!