'Bad Rama' yaba agiye gushinga ishami rya The Mane muri America.

Bad Rama, uhagarariye ihuriro The Mane, arakataje cyane mu kwagura imipaka ya The Mane hirya no hino kw’isi, aho ubu yamaze kugera muri America.

Nyuma y’ibyo twakita akavuyo byabaye muri The Mane, hagati y’ubuyobozi bwaThe Mane ndetse n’abahanzi babarizwaga muri iri huriro, ubu umuyobozi w’iyi nzu akomeje gushakisha uburyo yazana abandi bahanzi bo kuziba icyuho muri The Mane, Bad Rama uri muri Leta zunze ubumwe z’America yatangarije radiyo Isango Star ya hano mu Rwanda ko yagiyeyo kubera gahunda ebyiri.

Bad Rama yerekeje muri Leta zunze ubumwe z’America aho yagiye gutegura igitaramo kigomba kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020, kigahuriramo abahanzi nyarwanda bakorera umuziki wabo muri Leta zunze ubumwe z’America, ikindi cyajyenye uyu mugabo ngo ni ukureba uko yashinga ishami rya The Mane muri America kugirango akomeze gufasha abahanzi nyarwanda bari hirya no hino kw’isi kuko akunda cyane umuziki cyane nkuko abyivugira.

Umuraperi w’umunyarwanda ‘Shizzo’ ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’America.
Umuhanzi Nyarwanda ‘Kamichi’ Ukore Umuziki we Muri America.

Abahanzi Bad Rama, abona bakorana na ‘The Mane‘ babarizwa hariya muri America barimo Bagabo Adolphe ukoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘Kamichi, Umuraperi ‘Shizzo‘ ndetse n’abandi bakumvikana mu gihe byose byaba birangiye neza, Ibi bije kandi mu gihe muri ‘The Mane’ hamaze kuvamo abahanzi bagera muri 2 bose aribo, ‘Safi Madiba’ ndetse n’umuraperi ‘Jay Polly‘ uherutse kwandika ibaruwa isezera muri The Mane tariki ya 31 Ukuboza 2019, ngo bitewe nuko amasezerano ye atubahirijwe nkuko yari yanditse.

Umuraperi Jay Polly, Wamaze gusezera muri Thw Mane.

Abajijwe niba yemera ko Lebels ziri mu Rwanda zikora nka Lebels cyanwa zakitwa Lebels koko, bitewe n’uburyo zihuzagurika cyangwa ntizuze inshingano zazo, Bad Rama yavuze ko zikwiye kwitwa lebel kuko zifasha abahanzi barenze umwe, Aha yatanze uruge kuri ‘Kina Music‘ ndetse na New Level’ ,Bad Rama ariko yavuze ko hari na Lebels hano mu Rwanda ziyita ko ari lebels nyamara atari ko bimeze , Ahubwo usanga abahanzi aribo bishyura buri kimwe, aho kugirango abe arizo zibashoramo Amafaranga, Aha yirinze kugira iyo atunga agatoki.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “'Bad Rama' yaba agiye gushinga ishami rya The Mane muri America.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!