'Hipipo Music Awards' yatangaje urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo muri uyu mwaka.

Abategura ibihembo bikomeye mu muziki wa Afurika bizwi nka HiPipo Music Awards batangaje urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo muri uyu mwaka.

Abahanzi bahataniye ibi bihembo, bigiye gutangwa ku nshuro ya cyenda batangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2020, Muri ibi bihembo Vazi ya The Ben na Homba Homboka ya Dj Pius ni zimwe mu zihatanira igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abahanzi bahatanira igihembo cy’umuhanzi ukunzwe muri East Africa ni: Vanessa Mdee  mu ndirimbo ,That’s For Me Ft. Distruction Boyz, Dj Tira, Prince Bulo (Tanzania) Willy Paul{Kenya} mu ndirimbo – Mmmh yafatanyije na Rayvany, Sauti Sol mu ndirimbo ’Extravaganza’ Feat. Ben soul Nviiri, Crystal Asige, Kaskazini (Kenya), Diamond Platnumz – The One (Tanzania), Sailors (Kenya) mu ndirimbo ‘Wamlambez’ (Kenya), The Ben {Rwanda} mu ndirimbo ‘Vazi’, Rayvanny{Tanzania} mu ndirimbo ‘Tetema’ yafatanyije na Diamond, Deejay Pius {Rwanda} mu ndirimbo ‘Homba Homboka’, Big Tril {Uganda} mu ndirimbo ‘Parte After Parte’, Harmonize {Tanzania} mu ndirimbo ’Uno’

Indirimbo zihatanira igihembo cy’ikunzwe mu Rwanda harimo: Nari High ya The Mane All Stars, Byakubaho ya Amalon, On Fire ya Andy Bumuntu, Naremeye ya The Ben, Day To Day ya Butera Knowless, Homba Homboka (High Heels)ya Deejay Pius, All Night ya Meddy, Katerina ya Bruce Melodie, Igitekerezo ya King James

Muri ibi byiciro n’ibindi bihatanirwamo ibihembo abazatsinda bazabihabwa tariki 14 Werurwe 2020 mu birori bizabera muri Kampala Serena Hotel.

Umwaka ushize mu 2019, Mbaye Wowe ya Passy na Butera Knowless yatowe nk’indirimbo Nyarwanda yakunzwe mu buryo bw’amajwi naho Blocka ya Bruce Melodie itorwa nk’ifite amashusho meza mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2019.

4 thoughts on “'Hipipo Music Awards' yatangaje urutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo muri uyu mwaka.

  • January 7, 2020 at 5:05 pm
    Permalink

    Mwibagiwe ndabigukundira ya Yvanny mpano

    Reply
  • May 12, 2020 at 5:00 pm
    Permalink

    Hey would you mind sharing which blog platform you’re using? I’m going to start my own blog soon but I’m having a tough time choosing between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and Drupal. The reason I ask is because your design seems different then most blogs and I’m looking for something completely unique. P.S Apologies for being off-topic but I had to ask!|

    Reply
  • May 15, 2020 at 9:47 pm
    Permalink

    I am not sure where you’re getting your information, but good topic. I needs to spend some time learning more or understanding more. Thanks for fantastic info I was looking for this information for my mission.|

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!