HUYE: Harimo harategurwa irushanwa ryiswe Huye Half Marathon 2020

Akarere ka Huye kubufatanye na Minisiteri ya Siporo, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” ndetse na Cercle Sportif de Butare barimo barategura isiganwa ryo kwirukanka ku maguru “Huye Half Marathon 2020” rizaba bwa mbere tariki 18 Mutarama 2020.

Iri rushanwa rigiye kuzajya riba buri mwaka,iri rushanwa rikorwa mu bice bibiri aho hazaba hari abazasiganwa bishimisha bakazirka ahareshya na kirometero 5 na 10 n’abasiganwa igice cya barushanwa aho baziruka 21,98 km.

Akarere ka Huye niko kateguye iyi mikino

Sibyo bikorwa bya Marathon byateguwe gusa kuko ateguwe ibikorwa bya siporo bizabanziriza iri rushanwa mbere ya “Huye Half Marathon 2020” hari ibindi bikorwa bya siporo byateguwe birimo imikino itandukanye  nka Volleyball, Basketball, Sitting Volleyball no koga. Iyi mikino izahuza abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Huye ndetse n’amakipe y’impunzi za Kigeme na Mugombwa.

Iyi mikino biteganyijwe ko izabera i Huye tariki 11 na 12 Mutarama 2020, ibere muri GSO Butare, GS Gatagara na IPRC Huye, hari amakipe azitabira iri rushanwa:

Muri Basketball mu bahungu hari amakipe 8 agabanyijemo mu matsinda 2 aho itsinda A ririmo IPRC Huye, PSVF, Inkambi ya Mugombwa na Regina Pacis naho itsinda B rikabamo UR, GSOB, PSS Baptiste n’Inkambi ya Kigeme. Amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza muri ½.

Mu bakobwa hari amakipe 4 aho azahita akina ½, IPRC Huye izahura GSOB naho UR ihure na ENDP.

Muri Volleyball mu bahungu hari amakipe 12 yashyizwe mu matsinda 4. Itsinda A ririmo IPRC, Inkambi ya Mugombwa na GS S t Philippe Neiri. Itsinda B ririmo PSVF, Inkambi ya Kigeme na GS des Parents. Itsinda C ririmo UR, Nyaruguru na Tout Agenaho itsinda D ririmo GSOB, Umuco na Regina Pacis. Ikipe ya mbere muri iri tsinda ni yo izakomeza muri ½ k’irangiza.

Mu bakobwa hari amakipe 6 yagabanyijwe mu matsinda 2, itsinda A ririmo UR, ENDP na Kigeme naho itsinda B rikabamo IPRC, GSOB na Regina Pacis.

Mu mukino wo koga uzitabirwa n’ibigo 3 ari byo GSOB, UR na IPRC aho buri kigo kizatanga abakinnyi 6,abakinnyi 3 mu bakobwa n’abandi 3 mu bahungu.

Muri Sitting Volleyball hazaza amakipe 3 ari yo UR, GS Gatagara na Gisagara Team, aya makipe azakina hagati yayo isoje ifite amanota menshi abe ari yo yegukana igikombe.

Iri rushanwa rikaba rigiye kuba ngaruka mwaka, mu rwego rwo gukundisha abaturage ba karere ka Huye siporo ndetse na batuye intara ya majyepfo muri rusange, kwiyandikisha byaratangiye bikaba bikorerwa mu karere ka Huye aho bakunze kwita k’unzu mberabyombi ya karere ka Huye mu mugi wa Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!