Abanyarwanda bashobora gusubukurirwa ingendo zabo, mu gihugu cya Uganda.

Abanyarwanda bazamenyeshwa igihe bashobora kongera kugira ingendo zabo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, mu gihe cyose Uganda yaba ikomeje kugaragaza ibikorwa byo kubahiriza amasezerano y’amahoro.

Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru, cyabaye kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira inama Abanyarwanda kuba bajya muri Uganda mu gihe iki gihugu kizaba gikomeje kugaragaza ubushake bwo guhagarika ihohoterwa ryagirirwaga abanyarwanda.

Iki kibazo cy’URwanda na Uganda kuva yaho kivukiye, hashyizwe umukono ku masezerano agamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Luanda muri Angola mu 2019, Yahagarariwe n’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Aya masezerano yakurikiwe n’ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali n’uwa Kampala ariko ntiyagira icyo ageraho gifatika kuko nko muri Uganda impande zombi zitashoboye kugira icyo zigaragaza ku ntambwe yatewe.

Kugeza ubu, URwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda bwari buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda, kugeza ubu imyaka itanu irashize URwanda na Uganda, umubano wabyo udahagaze neza, Aho URwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahannga Dr. Vincet Biruta

Minisitiri Dr. Biruta Vincet, yavuze ko URwanda rutigeze rufunga imipakayarwo na Uganda ndetse ashimangira ko biteguye gubukura ingendo z’abanyarwanda zijya muri Uganda, mu gihe cyose Uganda yaba ikomeje kurekura abanyarwanda bafungiyeyo, Yongeyeho kandi ko Abifuza guhungabanya umutekano w’URwanda ko ari ikibazo bagomba gukemura kuko nacyo kiri mu masezerano ndetse bigakorwa nyuma yo guhagarika ihohoterwa ryose ryakorerwaga abanyarwanda muri Uganda.

Mu gihe ibi byose byaba bikemutse abanyarwanda ndetse n’abagande bakaba bakongera kugendanirana nta kindi kibazo gihari.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!