Umuhanzi Harmonize agiye kujyanwa mu nkiko.

Umuhanzi Harmonize, wamamaye mu muziki wo muri Tanzania, Ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo gufatwa yongeye gushishura indirimbo y’umuhanzi w’Umunyakenya witwa Stivo Simple Boy yise “Inauma’

Uyu muhanzi yashinjijwe cyane kwinjirira imbuga nkoranyambaga z’abahanzi bo muri Kenya agafata ibihangano byabo akabikoresha mu nyungu ze bwite, atabanje kubibasabira uburenganzira.
Ibi byavuzwe, Nyuma y’uko Harmonize yari amaze igihe gito aribwo avuzweho gushishura indirimbo y’undi muhanzi wo muri iki gihugu witwa Magix Enga yise Dundaing, Harmonize ayifashisha akora iyitwa “Uno” yavuzweho byinshi icyo gihe.

Umuhanzi, Magix Enga
Umuhanzi Harmonize ushobora kujyanwa mu nkiko azira indirimbo.

Ibi byamenyekanye nyuma ya Video yashyizwe ku rubuga rwa Instagrama na Stivo akiwa na Byzzo The Baddest bafatanyije kuyishyira hanze, bavuga ko bababajwe cyane no kuba indirimbo yabo yaribwe igakoreshwa n’undi muhanzi atabibamenyesheje.

Mu ndirimbo nshya ya Katika HarmonizeHainistui’ yashyize ku rubuga rwa You Tube tariki ya 2 Mutarama 2020, mu bice bya nyuma byayo, harimo umurongo aririmba agira ati:” Inauma lakini itabidi wazoee, Aka kakaba ari agace ko mu ndirimbo yakuye mu ndirimbo yabo basore yashyizwe kuri You Tube taliki ya 12 Ugushyingo 2019.

Iyi ni inshuro ya kabiri Harmonize ashinjwa kwiba indirimbo z’abahanzi bo muri Kenya, Tariki ya 20 Ugushyingo 2019, indirimbo ye yitwa “Uno” yakuwe kuri You Tube nyuma y’uko umuhanzi Magix Enga, wo muri Kenya abimusabye nyuma yo gusanga yarashishuye iye yise Dundaing, Kugeza ubu ushinzwe kureberera ibikorwa by’umuziki wa Harmonize aracyashakishwa kugira ngo asobanure neza ibikomeje kuba ku muhanzi ashinzwe.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!