Dore akamaro gakomeye ko kumva umuziki mu buzima bwa buri munsi.

Plato, Ni umu Philosophe (umucurabwenge) wabayeho ahagana mu mwaka wa 428 mbere ya Yezu kirisitu kugeza 348, yari umunyeshuri wa papa wa philosophy ari we SOCRATES, ni uko nawe aza kwigisha abandi barimo uwitwa ALITOTLE. PLATO yavuze ku muziki Ati:

“Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza”

Nawe uramutse ushingiye kuri ibi yavuze, ukanareba uko umuziki ugenda utera imbere nuko ukoreshwa ahantu hanyuranye, nta kabuza koko umuziki ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.kandi ngo Buriya ngo n’udahimbye ize aririmba iz’abandi, Nawe se turirimba dushyingira tukaririmba dushyingura; turirimba dusenga tukaririmba dusengera, mu matora no mu matorero turaririmba, abana n’abakuru turaririmba, mbese nta na hamwe utasanga ukoreshwa. Mu mico yose, indimi zose, turaririmba, twumva indirimbo, turanazibyina.

Ese utekereza ko kumva umuziki birangirira aho gusa nta kandi kamaro bifitiye ubuzima bwacu? Hari ababyeyi usanga bahangayitse bitewe n’uko abana babo batinze kumenya kuvuga ariko abashakatsi bavumbuye ko umuziki ushobora kuba umuti w’iki kibazo. Si ibyo gusa ariko. Aka kanya tugiye kureba akamaro gakomeye umuziki ufitiye ubuzima bw’abantu higanjemo ibyerekeye imikorere myiza y’ubwonko.

1. Ku kibazo cy’abana batinda kuvuga : Buriya ngo umuziki utuma umwana yumva vuba ubutinde bw’amajwi n’itandukaniro ry’imivugire y’amagambo, Urubuga rwandika ku nkuru z’ubuzima,Top Santé, rwatangaje ko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Washington bo mu Kigo cy’ubumenyi n’imikorere y’ubwonko bakoreye inyigo ku bana 39 bari munsi y’amezi icyenda, bavumbura akamaro k’umuziki ku mwana.

Abana 20 babumvishaga umuziki no gukubita ku ngoma mu gihe abandi 19 bo bahabwaga ibikinisho by’imodoka no gukinisha udukarito, Abana bigishijwe ibijyanye n’umuziki no kuvuza ingoma mu gihe cy’ukwezi kumwe, babikora inshuro 12 kandi buri nshuro igakorwa iminota 15 bafashijwe n’ababyeyi babo, Abashakashatsi basuzumye imikorerey’ubwonko bwabo, uko bafata mu mutwe ndetse n’uburyo bita ku bintu

Nyuma y’ingigo bakoze basanze abana bigishwaga kuvuga ariko bakanumvishwa umuziki baragaragaje ko ubwonko bwabo bufata vuba, bagahita babasha gutandukanya ijwi n’injyana y’ikivuze cyangwa igikozwe.

Christina Zhao umwe mu bakoze ubushakashatsi yagize ati “Inyigo yacu niyo ya mbere ikorewe ku bana bakiri bato, Yagaragaje ko kumvisha abana umuziki bituma biborohera mu kubasha kuvuga vuba , kumenya uko amagambo avugwa, ubwihute bw’ijwi nabo bakabyigana, Yakomeje agira Ati “Kugira ngo abana bagire ubushobozi bwo kuvuga ni uko baba bazi uko ijambo rivugwa ndetse nuburyo rivugwamo.”

Ubushakashatsi bwabo bwemeje ko kumvisha umwana umuziki hakiri bimugiraho ingaruka nziza zo kubasha gufata mu mutwe vuba.

2. Abashakashatsi ku birebana n’imikorere y’ubwonko, bahamya ko umuziki ugira uruhare runini mu kongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwiza kandi bworoshye.

urubuga mouv.fr, rwatangaje ko iyo umuntu yumvise umuziki, ugera mu bwonko ugakangura tumwe mu duce tw’ubwonko dushinzwe kumva injyana, utu duce rero ngo twifitemo ubushobozi butangaje bwo gufasha ubwonko gutekereza vuba cyane.

Uru rubuga kandi nyuma yo kuganira n’umwe mu bashakashatsi ku mikorere y’ubwonko, rwatangaje ko iyo umuntu yumva umuziki kenshi byongera ubunini bw’agace gahuza ibice 2 by’ubwonko. Ibi bituma ibi bice bikorana mu buryo bworoshye bityo umuntu akarushaho gutekereza neza kandi vuba.

3. Umuziki utuma ibice byombi by’ubwonko bikorana neza: Kumva umuziki bituma ubwonko bubasha kubika ibintu byinshi, bwihuta mu gutekereza no kwibuka ndetse bikoroha gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye, Urubuga sciencesetavenir.fr rwo rwagaragaje ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mikorere y’ubwonko bo mu gihugu cya Finland muri kaminuza ya Helsinki batangaje ko nyuma yo kubigerageza ku bantu bari hagati y’imyaka 18 na 73, basanze buri muntu wese wumvise umuziki byibura iminota itari munsi ya 20 ubwonko bwe buba bumaze kwakira byishi kuburyo bubasha gukora neza kurusha ubw’umuntu utumva muzika.

Umuziki kandi ngo ugira uruhare mu gufasha ubwonko gukoresha ibice byabwo bikwirakwiza umunezero, umutuzo n’amahoro mu muntu, ari nayo mpamvu akenshi iyo umuntu yumva ananiwe cyangwa abangamiwe mu buryo butandukanye ari byiza ko yumva umuziki kuko ufasha ubwonko gukwirakwiza ibyishimo mu mubiri. Ninayo mpamvu akenshi iyo umuntu atabasha gusinzira cyane cyane umwana, bisaba kumuririmbira umubiri we ukumva utuje kandi utekanye akabona gusinzira.

4. Umuziki wongera umunezero n’umutuzo : Si umuziki uwo ariwo wose ariko umuntu agomba kumva nk’uko urubuga franceculture.fr rubitangaza, kuko bisaba kuba ari umuziki udafite akavuyo kenshi cyane muri wo. Mu ngero z’injyana uru rubuga rwatanze harimo nka rumba yo mu gihugu cya Congo, Pop y’abahinde, zook, zumba n’izindi njyana zikozwe mu buryo bunogeye amatwi ariko butari urusaku nanone ku muntu uzumva.

5. Umuziki ugabanya stress no kwiheba : Mu buzima bwacu bwa minsi yose duhura na byinshi bidutera stress, ibindi bikaduhangayikisha ndetse bikadutera kumva tudatuje, Mu guhangana nabyo ikintu cya mbere wagakoze ni ukumva umuziki utuje ndetse byashoboka ukaba utarimo ibicurangisho cyangwa harimo bicyeya, kugirango utwarwe n’amagambo yubatse iyo ndirimbo. Aha si byiza gukoresha indirimbo zirimo ingoma zidunda, ndetse ntabwo ari indirimbo zirebwa, ni izumvwa gusa (audio).

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2007 bugaragaza ko utuma cortisol igabanya igipimo yari igezeho nuko bigafasha mu kugabanya stress. Si ibyo gusa kuko niba wababaye, warakaye se, no kumva udatuje, umuziki utuje ni umuti mwiza, Aha ni wowe nyirubwite uhitamo uwo ushaka, wumva ukunze kandi ukugwa ku nzoka, niyo mpamvu tutavuga ngo uzumve indirimbo iyi n’iyi.

6.Bigabanya uburibwe : Iyo bigeze mu kugabanya uburibwe usanga umuziki wihariye. Abahanga bavuga ko umuziki utuma harekurwa umusemburo wa dopamine ukaba umusemburo utuma wumva uruhutse kandi wishimye, Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 bugakorerwa ku bantu bari bamaze kubagwa, bwagaragaje ko kumva indirimbo kuri bo byatumaga nyuma yo kuva mu kinya batumva uburibwe kimwe n’abatawumvaga, Kumva umuziki mbere na nyuma yo kubagwa bifasha mu kugabanya uburibwe

Ubundi bushakashatsi, bwakozwe mu 2013 ku bantu barwaye indwara zo kuribwa mu ngingo n’imitsi bwerekanye ko nabo byabagabanyirizaga uburibwe, bakumva baruhutse kandi kuribwa bikagenda, Ikindi gihe niwumva uri kuribwa aho kwihutira gufata aspirin cyangwa paracetamol na ibuprofen, uzafungure radiyo wiyumvire umuziki ukunda, ku kariro gacye, uzumva uburibwe bugiye.

7. Bituma ubudahangarwa bukora neza : Iyo uri kuwumva umubiri wawe wongera igipimo cya Immunoglobulin A. iyi izwiho kugira uruhare mu gutuma uturemangingo dukora neza kandi umubiri ugahorana itoto, Ndetse si ukuwumva gusa kuko no kuririmba uri kumwe n’abandi (korali) bizamura ibyiyumviro, ndetse bikagabanya cortisol twabonye ko iyo izamutse bitera stress, Ibi mu kubikora tangira wumva indirimbo ukunda, ugerageze kujya uyigana, niba ufite abo mubana ubasabe mufatanye kuririmba, ibi bizakurinda indwara nyinshi kandi bitume ugira ubudahangarwa bufite ingufu.

8.Bifasha gukora siporo : Ibi byo abakora siporo muri gym tonic babizi kurusha abandi. Si bo gusa kuko n’abakora siporo yo kwiruka dukunze kwita gukora cross, iyo uyikoze uri kumva umuziki muri ecouteur, ugera kure kurenza iyo utawumva, Kuwumva uri kwiruka bikurinda kunanirwa vuba.

Umuziki ukongerera ingufu mu gihe ukora siporo

Hano noneho ho rero biratandukanye, kuko ho bisaba kumva uvuduka kandi urimo ingoma (beat) nyinshi ku buryo uguha rhythm ugenderaho, mbese ukumva uri mu kinyenga. Akenshi muri gym tonic hifashishwa imiziki yo mu bwoko bwa techno naho mu kwiruka ushobora kumva reggae cyangwa rock ariko idakabije, Ubushakashatsi bugaragaza ko kumva umuziki uri muri siporo byongera 15% ku gihe n’ingufu ukoresha iyo utawumvaga.

9. Byongera ubwenge bwibuka: Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo wiga uri kumva akaziki gatuje bigufasha gufata mu mutwe vuba, gusa hano bigusaba kuba ubasha guha agaciro ibyo usoma kurenza ibyo uri kumva.

Kwiga wumva akaziki bifasha gufata mu mutwe vuba

Ku bantu barwaye indwara ya stroke, ubushakashatsi bwerekana ko iyo bumva uwo bihitiyemo bifasha ubwonko bwabo kugaruka ku murongo vuba ndetse bakabasha no kuba bakibuka ibyabaye mbere yuko barwara.

10. Bifasha gusinzira neza : Niba ujya ugira ikibazo cyo gusinzira, mbere yo kuryama banza ufate nk’iminota, micye wumve umuziki utuje, nuryama uzasinzira neza. Gusa uzirinde kumva imiziki y’ingufu nka rock na techno kuko yo yatuma ahubwo ubura ibitotsi, Iyo uri kuwumva bituma ibindi bitekerezo bikuvamo, ukaruhuka kandi ukaryama ufite akanyamuneza nuko bigafatanya kukuzanira ibitotsi.

Iyo wasinziriye neza, ubyuka waruhutse nuko bigatuma uwo munsi wirirwa ufite ingufu mu kazi. Bigire akamenyero mbere yo kuryama ufate iminota hagati ya 30 na 45 wiyumvira akaziki gatuje, uzajya usinzira neza.

11. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso :Kumva umuziki utuje buri gitondo na ni mugoroba byibuze iminota 30 bituma umuvuduko w’amaraso ukabije ugenda ugabanyuka, Ubushakashatsi bugaragza ko kuwumva byibura iminota 25 ku munsi, mu gihe cy’ibyumweru 4 bigabanya igipimo cyo hejuru cya SBP (Cystolic Blood Pressure), ukaba umuvuduko umutima ukoresha wohereza amaraso mu mubiri, Ufasha kandi mu gukira vuba ku barwaye umutima n’indwara zijyana na wo zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!