ICYANDITSWE CYERA CY'UMUNSI: Ni iki umwuka wera twakiriye, utumarira? Ese ni ibiki bidasanzwe uwakiriye umwuka akora?

Twese tubayeho, tutabyikesha muri make nta ruhare runini tugira mu kubaho k’ubugingo bwacu, Iyi niyo mpamvu Kigalisource.rw twiyemeje gufasha abanyarwanda natwe ubwacu twifasha gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana ndetse no kurushaho kwegerana nayo.

Buri munsi abasomyi bacu bazajya babasha kubona ubutumwa bw’ijambo ry’Imana muri gahunda twise ‘Icyanditswe cyera cy’Umunsi‘, Si ibyo gusa kuko na buri cyumweru ushobora kuzajya ukurikirana ijambo ry’Imana hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye ba Kigalisource kuri Youtube channel yacu ariyo KIGALISOURCE TV, Imana ibahe Umugisha!

Mu cyanditswe cy’umunsi rero turarebera hamwe inyandiko ivuga ku ‘Mwuka Wera’ n’imikorere yawo ku bawakiriye, Ubusanzwe umwuka wera ni imbaraga twakira, ziduha gukora ibyo twakita n’ibitangaza natwe ubwacu tudasobanukiwe bitewe n’ububasha bw’Imana, Ese wowe ku giti cyawe Umwuka wera wemera ko ubaho? Ese wemera ko hari abakozi b’Imana bakora iby’Umwuka?

Mu byanditswe byera, mu gitabo cya Luka ibice {2,1-5} hagira hati” Umunsi wa pentekote usohoye bose bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima, nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uwumuyaga uhaha cyane, ukwira inzu bari bicayemo, haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo, Bose buzuzwa umwuka wera,batangira kuvuga izindi ndimi, nkuko umwuka yabahaye kuzivuga.

Mu byukuri uru ni urugero rwiza tubona, aba bigisha ba yesu bavugwa aha bahawe imbaraga zo kubasha kuvuga indimi batari basanzwe bavuga ndetse amahanga yari ateraniye aho abasha kumva ibyo bavuga, Izi ndimi babashije kuvuga zavaga mu mwuka wera ariwo za mbaraga bahawe n’Imana maze babasha kuvuga indimi nabo ubwabo batigeze bavuga undi munsi wa rimwe, Ku murongo wa 5, Hakomeza hagira hati “Muri yerusaremu, habaga abayuda b’abaturage b’abanyedini bari baturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru, uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana batangazwa nuko bumvise, babandi buri wese avuga ururimi rw’iwabo, baratangara baravuga bati mbese aba bose bavuga si abanyagariraya? Nonese ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire? umurongo wa 12 hakagira hati bose barumirwa bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki? abandi barabanegura bati, aba basinze ihira.

Nshuti muvandi wanjye, kuri uyu munsi wa none urakora byinshi, ntibijyende neza hakaba ubwo ukenera kugirirwa ibitangaza bitewe n’ibihe urimo bitakoroheye na gato, ariko ndagirango nkubwire ko icyo ubura muri byose ari ukugira umwuka wera w’Imana muri wowe, uyu mwuka ntabwo ari buri wese uwugira kuko yavuze izina cyangwa yavuze ubutumwa n’ijambo by’Imana, ahubwo Kwizera Uwiteka Imana yawe, no guhitamo gukingurira umutima wawe Umwami Imana ukamukorera, nibyo bizaguhesha umwuka wera w’Imana.

Muri gahunda y’Icyanditswe cyera cy’umunsi tuzarebera hamwe intambwe y’umunyabyaha washaka kwakira umwami yesu, nk’umucunguzi, Turabashimiye mwe mwese mwafahe umwanya wanyu mugasoma iri jambo ry’Imana, kandi twizeye ko Uwiteka Imana abibahembera.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!