Umuramyi, Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo cya mbere gikomeye muri 2020 , i Huye.

“Israel Mbonyi live in concert Huye” ni igitaramo cya mbere Israel Mbonyi agiye gukora mu mwaka wa 2020, afatanyije na 12 Stones, ndetse kikaba kigomba kubera mu ntara y’Amajyepf mu karere ka Huye, ahazwi nko muri Auditorium muri kaminuza nkuru y’URwanda, i Butare.

Iki gitaramo cya Mbonyi Israel, kizaba tariki 2 Gashyantare 2020, gitangire saa cyenda z’amanywa kigeze saa mbiri z’ijoro, Aho kwinjira muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana bizaba ari amafaranga 2000Frw ku banyeshuri bazahagera kare, 3000Frw ku bacyererewe bazishyura ku marembo ndetse na 5000Frw mu myanya isanzwe.

Umuramyi, Israel MBONYI ukunzwe n’abanyarwanda benshi.

Israel Mbonyi Ati “Auditorium najyaga nyumva ni hamwe mu hataramiye abahanzi b’ibyamamare, nari ntarahataramira ni ubwa mbere nzaba mpakoreye igitaramo.” ariko niteguye gususurutsa abazabasha kuza muri iki gitaramo ndetse ndizera ko abanyeshuri ba kaminuza bazaba biteguye ko dufatanya kuramya no gihimbaza Imana yatugiriye ubuntu.

Umuhanzi, KOMEZI Prosper Azaba ahari.
Umuhanzi, Serge IYAMUREMYE azaba ahari nawe.

Tubabwire kandi ko bamwe mu bandi bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bazaba bafatanye n’uyu muhanzi ari ‘komezi Prosper‘ na ‘Iyamuremye Serge’ ntagihindutse.

Related posts

Leave a Comment