Mashami Vincent niwe uzakomeza gutoza ikipe y’igihugu amavubi

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yafashe icyemezo cyo gukomezanya n’umutoza Mashami Vincent umaze umwaka atoza ikipe y’igihugu andi masezerano mashya, nyuma yo kumara amezi 2 n’igice asoje amezi 3 y’agateganyo bari bamuhaye.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa kane nyuma yo kubona raporo ya FERWAFA ikoresha Mashami Vincent, ikipe y’igihugu amavubi ikaba igiye gukomezanya na Mashami kugeza igikombe cya CHAN kugeza kirangiye dore ari nawe wafashije amavubi kubona itike itwerekeza muri Cameroon.

Aganira na Kigalisource.rw umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Regis Francois Uwayezu akaba yavuze ko Minisiteri yamaze kubandikira ivuga ko Mashami bamuhaye andi masezerano mashya, azakomeza gutoza Amavubi muri uyu mwaka wa 2020.

“ Minisiteri yamaze kutumenyesha ko Mashami bamuhaye andi masezerano, azakomeza gutoza ikipe y’igihugu muri uyu mwaka, ibindi birebana n’amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu Minisiteri niyo izabitangaza.”

Amavubi afite amarushanwa menshi muri 2020

Mashami ashobora guhabwa amasezerano yo kugeza gato nyuma y’imikino ya CHAN izabera muri Cameroon, nyuma yaho akaba aribwo ashobora kuzabona amasezerano y’igihe kirekire.

Amavubi kuri uyu wa kabiri aramenya itsinda azajyamo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi izabera muri Qutar, akaba azatangira gukina mu kwezi kwa 3.Mu kwezi kwa 4 Amavubi azakina imikino ya CHAN muri Cameroon, aho tombola y’uko amakipe azahura izaba mu kwezi kwa 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!