RWAMAGANA: Yategewe amacupa 5, y'inzoga apfa ageze kurya kane.

Mu ntara y’uburasirazuba, akarere ka Rwamagana habaye ibidasanzwe ubwo, Umugabo witwa Bajyinama John wari ufite imyaka 28 y’amavuko, yashyirirwagaho intego yo kunywa amacupa atanu y’inzoga ya Vodka, maze yagera ku icupa rya kane akananirwa, arataha ndetse akaza gupfa ageze mu rugo.

Iyi nkuru y’incamugongo yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Sasabirago mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, ubwo ngo abaturage baturanye na Bajyinama John wari asanzwe ari umufundi ndetse avuye kubaka ahantu, ko yaje guhitira mu kabari aho yanyweye amacupa 3 y’inzoga yitwa Vodka ndetse irya 4 muri 5 bivugwa ko yari yashetewe rikaza kumunanira, aribwo yajyanwaga iwe mu rugo, gusa akaza guhita apfa akihagera, nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abamutegeye izo nzoga bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ngo rukurikirane rumenye niba ibivugwa ari ukuri, ndetse abaturage muri uyu murenge bongeye kwibutswa ko batagomba kunywa inzoga zo kwiyahura, bakangurirwa kujya banywa mu rugero, Tubabwire ko Bajyinama John asize umugore ndetse n’umwana umwe.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!