Karabaye, instagram igiye kujya igenzura abashyiraho amafoto yanyujijwe muri photoshop.

Nyuma yuko bigaragaye ko benshi mu bakoresha urubuga rwa instagram, ndetse na facebook, batambutsa amakuru y’ibihuha bakoresheje cyane cyane amafoto banyuza muri mudasobwa bakayongerera ubwiza (Photoshop) kompanyi ya Instagram isanzwe inayoborwa na Facebook igiye gutangiza urugamba rwo kujya igenzura amafoto ayishyirwaho ashobora kuba atanga amakuru atari yo, cyane nk’aba yahinduwe hifashishijwe iyi porogaramu itunganya amafoto ya Photoshop.

Iri vugururwa rishobora gutangazwa mu minsi iri imbere, aho rizaba rigenzura amafoto yakorewe muri ‘Photoshop‘, ndetse hakazajya hifashishwa uburyo bugera kuri 2 bukurikira, ubushingiye ku bitekerezo by’abantu bazajya batanga ibitekerezo byabo ku ifoto runaka yashyizweho, ubundi buryo buzajya bukorwa n’ikoranabuhanga rizashyirwa n’ubuyobozi bwa instagram

Bizagorana ko ifoto yemera kujyaho, mu gihe yanyujijwe muri Photoshop, kuko izabanza gukorerwa igenzura

Mu gihe ifoto bigaragaye ko iri gutanga amakuru atari yo kubera ko yahinduwe, izajya ibanza kugenzurwa mbere y’uko yongera kugaragara kandi ubutumwa buvuga ko iri gutanga amakuru atari yo buyigaragazweho, ‘Amafoto yakorewe Photoshop ntazajya ahishwa kuko yakorewe Photoshop, ahubwo ko azajya ashyirwaho ikirango mu gihe akiri kugenzurwa, ndetse ikirango gikurweho nyuma y’igenzura bigaragaye ko ifoto itagamije gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Facebook unayobora instagram.

Ngayo nguko uko, abasanzwe bakoresha ubu buryo bwa Photoshop, akanyu kashobotse bityo ni byiza ko mwimenyereza gushyiraho amafoto yanyu bwite atarimo ibihuha, mu gihe iri genzura ritaratangira.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!