Ku myaka 71, umuhanzi David Charles yapfiriye ku rubyiniro.

Bitunguranye umuhanzi, David Charles, wari uru ku rubyiniro kuri uyu Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, yahagaritse indirimbo yari ari kuririmba, ubwo yari atangiye kumva atameze neza niko kubwira abakunzi kumwihanganira.

David Charles wari ufite imyaka isaga 71, ndetse abana n’uburwayi bw’umutima, yasabye abari mu gitaramo cy’Iserukiramuco ryaberaga muri Santa Rosa Beach muri Florida kumwihanganira agira Ati ” Munyihanganire’ ahita yubika umutwe afite Guitar mu ntoki, benshi bagirango arimo araruhuka, gusa ntiyabasha kurenga aho kuko yahise yitaba Imana.

Umuhanzi, David Charles Yari afite imyaka isaga 71 y’amavuko
Umuhanzi, David Charles Yashizemo umwuka ari ku rubyiniro.

Uyu muhanzi w’umunyamerika yamenyekanye mu ndirimbo ‘Deeper well, When the Deal Comes Down‘ n’izindi Akaba apfuye afite Album zigera kuri 20 zose ziriho indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi ndetse zikagenda zisubirwamo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Del McCoury, Slaid Cleaves ndetse n’itsinda The Wailin’ Jennys

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!