Bruno Fernandes wifuzwa cyane na Manchester United ni muntu ki?

Uyu musore w’imyaka 25 wavukiye mu gihugu cya Portugal akaba akinira ikipe sporting Lisbonn ndetse n’igihugu cya portugal , bruno fernandes kandi capiteni wa sporting lisbon wifuzwa cyane n’ikipe ya manchester united , birikugwako  amakipe yombi yaba yamaze kumvikana hagati  manchester united na Sporting kugirango yerekeze muri Manchester united muri iyi  mutarama 2020.

Uyu musore umaze gukinira Sporting imikino 82 ,akayitsindira ibitego 39 ndetse akanatanga imipira ivamo ibitego 28 muri shampiyona y’igihugu cya Portugal , Fernandes wifuzwa cyane na Manchester United ikaba igiye kumutangaho akayabo ka miliyoni 50 z’amayero (£50 m) ,bikaba birikugwako ari ikibazo cy’amasaha kugirango yerekeza muri shampiyona y’abongereza ikunzwe na benshi hano kw’isi.

Ikipe ya Manchester United yagiye igira ibibazo by’imvune byabakinnyi bakina hagati mu kibuga nkaho Paul Pogba yakinnye imikino ibanza ya shampiyona agahita agira ikibazo cy’imvune n’umwana waruje kumusimbura akanitwara neza yahise avunika Scot McTominay nawe kugeza kuri ubu ntago yari yagaruka mu kibuga kuko azagaruka mu kwezi kwa Gashyantare kurangira ,  none ikipe ya Manchester United irikwifuza cyane  uyu musore kugira ngo aze gukemura ikibazo cy’abakina hagati biy’ikipe.

Bruno Fernandes waraye agaragaye mu kibuga ubwo bakinaga igikombe cy’igihugu muri Portugal,  aho aho baje gutsindwa na Braga ibitego 2-1, uyu musore ushobora kuba yakinnye umukino wa nyuma muri Sporting abereye Kapiteni , dore ko birikuvugwa iki cyumweru kirangira yaegeze mu gihugu cy’ubwongereza.

Ikindi wamenya nuko hagati y’ikipe ya Sporting na Goerge Mendes uhagarariye uyu musore haribyo batari bumvikanaho ari nayo mpamvu uyu musore atari yatangazwa ko yamaze kwerekeza muri Manchester United. ikipe ya Manchester United iraza gukina umukino wa shampiyona kuri uno munsi na Burnley idafite abakinnyi babo benshi bafite ibibazo by’imvune , abo bakinnyi ni Paul Pogba, Marcus Rashford, Victor Linderlof , Scot McTominay kandi baraza kugarura abakinnyi nka Eric Baily.

2 thoughts on “Bruno Fernandes wifuzwa cyane na Manchester United ni muntu ki?

  • January 22, 2020 at 1:15 pm
    Permalink

    Urakoze kubwiyo nkuru irimo ubusesenguzi bwinshi

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!