Rafiki wari umaze igihe kinini atumvikana mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ngufashe'

Mazimpaka Rafiki, Wamenyekanye nka Rafiki Coga, Ari mu bahanzi nyarwanda batangiye umuziki cyera cyane, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Igikosi, Tukabyine, Bagambe, Gikomando, Igikobwa’ n’izindi ubu yongeye kubura umuziki we.

Uyu muhanzi uzwi ko yavumbuye injyana ye ku giti cye yise ‘Coga Style’ yari amaze iminsi atumvikana muri Muzika nyarwanda, Akaba yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Bariho‘ yari yakozwe na producer Jay.P ndetse ikaba yari iri kuri Mixtape ye yise ‘IRONA’


Umuhanzi Rafiki, Uzwi nk’Umwami wa Coga Style

Nyuma yo kubura cyane, Rafiki Ubu yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ngufashe’ yakozwe na Producer Holy Beat ubarizwa muri The Mane Music Lebel, ‘Ngufashe‘ indirimbo nshya ya Rafiki ivuga ku mukobwa wakunzwe n’umusore cyane ariko umukobwa ntiyite cyane ku musore, Rafiki mu gice cya kabiri cy’iyi ndirimbo agira Ati” Nagupapa nkakumama nkakumeta, nkakwambika impeta, Position ni ku ma doo, ku ma guest Style Physically Fit, Why I need a Girl n’ibindi byinshi.


Rocky Kirabiranya, Byose, Sherefu, Shyashya, Kimomo n’andi menshi bamwita mu kazi akora ko gusobanura Film mu kinyarwanda.

Benshi mubamaze kumva iyi ndirimbo bayibajijeho cyane, bitewe n’Imvugo (Terime) igezweho ivuga ngo ‘Ngufashe‘ yazanywe n’uwitwa Rocky usobanura film hano mu Rwanda, bakibaza niba uyu muhanzi ataba ariho yakuye inkomoko y’iri zina yitiriye indirimbo ye nshya.

Umva indirimbo ‘Ngufashe’ ya Rafiki Hano.


Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Rafiki wari umaze igihe kinini atumvikana mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ngufashe'

  • January 25, 2020 at 10:14 pm
    Permalink

    Iyi mvugo ngufashe ntago Ari iya Rocky ahubwo niwe wayizamuye ariko yazanywe na Amagi de Black. Muzambaze mbahe ibimenyetso

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!