kumyaka 3 yinjiye mu muryango w'abanyebwenge ku Isi

Nyuma yo gukora ikizamini cy’isuzumabwenge (intelligence quotient) akerekana ubwenge buhambaye, Muhammad Haryz Nadzim yinjiye mu muryango w’abanyabwenge mu Bwongereza (Mensa UK). Uyu mwana afite ubuhanga butangaje mu byo akunda gukora harimo gusoma ibitabo ndetse n’ubugeni

Nadzim ukunda gosoma cyane

Mensa ni umuryango ugizwe n’inzobere ndetse n’abantu bafite ubwenge bwisumbuye. Uyu muryango kuwinjiramo ntabwo ari ibya buri wese bisaba kuba ufite ubudasa mu mitekerereze ndetse no mu mikorere. 

Uyu mwana yahamagawe muri uyu muryango nk’uko byatangajwe na John Stevenage uhagarariye uyu muryango muri United Kingdom (UK) ubwo yavuganaga na CNN

Kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri uyu muryango aba asabwa kubanza agakora ikizamini cy’isuzumabwenge (intelligence quotient), gusa abantu baba bemerewe gukora iki kizamini ubisanzwe ni ukuva ku myaka 10 kuzamura naho kuva ku myaka 1.5-10 bisaba guhura n’zinzobere mu mitekerereze ya muntu (psychologist) akaba ari we ugukoresha iki kizamini.

Ibi ni nabyo Ndzim ufite inkomoko mu gihugu cya Malaysia yakoze aho yahuye n’inzobere bikaza kurangira atsinze ku kigero cya IQ ingana na 142 aho yaburaga IQ ingana na 18 ngo agere ku kigero cya Albert Einstein wari ufite IQ 160 akaba umwe mu banyabwenge babayeho ku Isi.

Igihembo Nadzim yahawe muri Nzeri mu 2019

Uyu mwana aciye agahingo ku myaka 3 ubu ni we muto utumiwe n’iki kigo. Nadzim ni umwana ukomoka mu gihugu cya Malaysia akaba yahamagawe ngo yisunge abandi banyabwenge. Nyina wa Nadzim “Nur Anira Asyiki” usanzwe ari Engineer ukorera mu Bwongereza yatangaje ko uyu mwana yavukanye ubwenge budasanzwe ndetse ko bamenye ko ari umuntu udasanzwe atarakora iki kizamini. Uyu mubyeyi yatangaje ko ashimishijwe n’intamwe uyu mwana we ateye kuko ntabwo ari ibya buri wese kwinjira muri uyu muryango ku myaka 3.

Nadzim ari kumwe na mama we

Bimwe mu bintu akunda gukora harimo gukora ubugeni, kuririmba, gusa amarange ndetse no gusoma ibitabo ku rwego rwo hejuru. Undi muntu wabayeho wari warigeze gutumirwa ni ” Elise Tan-Roberts” hari mu 2009 aho yatumiwe afite imyaka 2 n’amezi 4. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!