Ubutumwa buburira abakoresha Whats'ap bose, mu kwirinda abatekamitwe bateye.

Uko ikoranabuhanga rikomeza kugenda ritera imbere ndetse rigera hose, ni nako hakomeje kwaduka cyane abatekamitwe bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Whats’ap facebook n’izindi mu kwiba bagenzi babo ama konti ya bank, amakuru n’ibindi bakabikoresha mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Mu gihe urubuga rwa WhatsApp rumaze kuba uburyo bwifashishwa na miliyari z’abaturage mu itumanaho rya buri munsi, Ni nako aba batekamitwe bakamejeje mu kuyifashisha babambura kandi bakabikora mu izina ry’umuntu runaka, ukaba wamuha amafaranga nyamara ari abamwiyitiriye, Niyo bitaba kukwambura amafaranga, ushobora kwibwa amakuru runaka cyangwa konti yawe ikaba yakoreshwa mu gukwirakwiza amakuru atariyo. Nta n’uwo bitabaho, kuko uheruka guhura n’iri sanganya ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Birasanzwe ko iyo ugiye gukoresha WhatsApp bwa mbere muri telefoni, iyo umaze gushyiramo nomero ya telefoni hari imibare itandatu (verification code) wohererezwa kuri ya nimero uzajya ukoresha kuri WhatsApp, Iyo nimero ushaka gukoresha ari yo iri muri iyo telefoni, uwo mubare uhita wiyuzuza ahabigenewe nta kindi bigusabye. Iyo iri mu yindi telefoni, wa mubare niho ujya bityo bikagusaba kuwurebamo, ukawuzuza ahagenwe.

Ibi ni nako bigenda iyo umutekamutwe ashatse kwigarurira WhatsApp yawe, Ashyira iyi porogaramu nko muri telefoni ye, akuzuzamo nimero yawe ya telefoni, ugahita wohererezwa ya code utabizi, Akenshi hari ubwo abo bantu bazakubwira ko hari ubutumwa bugufi bwakuyobeyeho bakagusaba kububoherereza. Ucyoherereza wa muntu iyo mibare, WhatsApp yo muri telefoni ye itangira gukora, iyawe ikavaho maze akigarurira ubutumwa bwose, agatangira kuvugana n’abantu bawe ari naho ahera abasaba amafaranga mu izina ryawe, uwemeye kuyohereza akamusaba kuyanyuza ku yindi nimero amuha.

Mu butumwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rukomeje gutanga runasaba abantu “kudaha agaciro abakoherereza ubutumwa bugufi biyitirira abantu musanzwe muziranye, bagusaba kubasubiza ubutumwa bavuga ko buyobeye kuri telefoni yawe’ Harimo kandi kwirinda gutanga imibare y’ibanga (verification code) ya WhatsApp ku bakubwira ko yayobeye kuri telefoni yawe n’iyo mwaba muziranye no gushishoza neza mbere yo kohereza amafaranga ku bantu bakubwira ko bayakeneye cyane byihuse ariko bahuze, bari buyagusubize, n’iyo mwaba muziranye, Nibiba ngombwa ujye ubanza umuhamagare.

RIB ikomeza iti “Mu gihe uhuye n’iki kibazo wakwihutira gutanga ikirego cyawe kuri Sitasiyo ya RIB ikwegereye cyangwa ugahamagara kuri nimero ya RIB itishyurwa 166. Ni ngombwa kubigeza kuri RIB bikiba kugira ngo usubizwe WhatsApp yawe kuko iyo bidakozwe vuba uwibye WhatsApp akomeza kuyikoresha yiba abandi’ Ibi ni ibintu byeze ku buryo hari ubwo iyi code izana n’ahantu ukanda (link), wabikora utaranamenya n’ibyo ari byo bikaba bisobanuye ko wa mubare ari wowe uwemeje, ukaba ushyize WhatsApp yawe mu maboko y’abagizi ba nabi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

One thought on “Ubutumwa buburira abakoresha Whats'ap bose, mu kwirinda abatekamitwe bateye.

  • November 12, 2020 at 5:55 pm
    Permalink

    I simply had to appreciate you yet again. I do not know the things I would’ve accomplished in the absence of the actual opinions shared by you relating to such a situation. It had become an absolute distressing problem for me personally, but coming across a new specialized strategy you processed it made me to weep with happiness. Now i am happy for the service and even expect you find out what a powerful job you are always getting into teaching other individuals through your site. Probably you’ve never encountered any of us.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!