Igor Mabano, Aramurika Album ye ya mbere yise 'Urakunzwe' mu kwezi kwa 3

Umuhanzi nyarwanda, wamenyekanye cyane mu muziki nka Igor Mabano, mu ndirimbo nka ” Ese iyo utegereza, Back, Urakunzwe, Ni ukuri, Dear Mashuka n’izindi arakora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, Mu kwezi kwa gatatu tariki ya 21.

Iki gitaramo cyo kumurika Album ya Igor Mabano yitwa “Urakunzwe Album Launch” kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2020, Muri Kigali Serena Hotel ku bufatanye lebel ya Kina Music, Uyu muhanzi asanzwe abarizwamo hamwe n’abani nka Knowless, Dream Boys, Nel Ngabo

Kwinjira muri “Urakunzwe Album Launch Concert” izaba muri uku kwezi kwa gatanu tariki ya 21 Werurwe 2020, bizaba ari amafaranga 10,000Frw ahasanzwe ndetse na 15,000Frw ku bakundana (Couple), Kugeza kuri iyi saha abandi bahanzi nyarwanda bashobora kuzafasha Igor Mabano, mu gitaramo cyo kumurika Album ye ntibarashyirwa ahagaragara, ariko mu minsi iri mbere abakunze b’uyu muhanzi bazagenda bamenyeshwa abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo, nkuko byatangajwe na Clement Ishimwe uhagaragariye ‘Kina Music’

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!