HUYE: Umunyarwenya Patrick na bagenzi be biteguye kurwaza imbavu abanyehuye.

Mu mpera z’iki cyumweru abatuye mu mujyi wa Huye bagiye gususurutwa n’igitaramo cy’abaterarwenya cyiswe ‘Comedy saloon’ kiri gutegurwa nu munyarwenya Patrick .Muri iki gitaramo umunyarwenya Patrick azaba ari kumwe na bandi banyarwenya harimo Nyaxo, Merci, Fred, Merci, Milly , 2Saint, Kepha, ndetse nu muvanga musiki uzwi kwizina rya DJ KIXX.

Nkuko bimenyerewe a karere ka Huye ni kamwe mu turere dutegurirwamo ibitaramo bigiye bitandukanye  aho kuriyi nshuro hateguwe igitaramo cy’abanyarwenya cyidasanzwe cyimenyerewe mu Karere ka Huye.

Dj kixx uzavanga umusiki muri kigitaramo

Iki gitaramo cy’ikaba giteganyijwe kuba  Tariki ya 31 Mutarama muri sale nini  y’inyubako ya hotel credo iri mumujyi wa huye, icyo gitaramo cyikaba cyirimo gutegurwa n’umunyarwenya  Patrick  dusanzwe tumenyereye cyane mubitaramo byo gusetsa abantu nka seka live nibindi.

Patrick uri gutegura igitaramo cya comedy saloon

Akaba azafatanya nabanyarwenya bagenzi be harimo nka MILLY,MERCI,babarizwa mwitsinda rya Arthur nation,KEPHA,FRED,2SAINT, aba bakaba barihurije hamwe bakora itsinda ryabo ryitwa yolla comedy, Bakaba banaherutse gutaramira abanyarwanda mugitaramo cya seka live.

Dore abanyarwenya baza taramira abanyehuye

Muricyo gitaramo hazaza kandi umunyarwenya uri gukundwa murino minsi cyane cyane nko kumbuga nkoranyambaga nka youtube uzwi kwi zina rya Nyaxo, tutibagiwe  numuvanga muziki wabigize umwuga mukarere ka huye witwa Djkixx.

Nyaxo ukunzwe na banyarwanda muri yi minsi

Icyo gitaramo kikaba cyizatangira kwisaha ya samoya zumugoroba aho kwinjira ari amafaranga  igihumbi ndetse nibihumbi bibiri mumyanya yicyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!