Umunsi w'Intwari 26: Byinshi byaranze ubutwari mu Rwanda, nyuma yo kubohora igihugu na mbera yaho.

Ubutwari bwahozeho mu Rwanda kuva na cyera ku ngoma ya cyami, Mbere yuko abakoroni bagera mu Rwanda, Aho Abokoze ibikorwa by’ubutwari bahabwaga imidari cyangwa ibiembo by’ishimwe birimo “Umudende, Impotore ndetse no gucana uruti, Byahabwaga abishe Ababisha benshi.

Mu gihe abakoroni baje mu Rwanda, basenye umuco nyarwanda warangaga Abanyarwanda ndetse numuco w’Ubutwari ugenderamo, kugeza ubwo wongeye kugaruka nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no guharika ubwicanyi muri 1994, ku ruhare rwa RPF Inkotanyi.

Ubusanzwe Umuntu uhabwa izina ry’Ubutwari ni muntu ki? Intwari Umuntu ushyira imbere gusama amagara y’Abandi aho gusama aye, agaharanira inyungu za benshi, kandi ibi byose akabikora aharanira icyubahiro cye ku gihugu, Atitaye kubura ubuzima (Kwitangira Abandi), Mu Rwanda hari ibyiciro by’Intwari bigera kuri bitatu birimo ‘Imanzi, Imena ndetse n’Ingenzi ,

Zimwe mu ntwari zatabarutse zikoze ibikorwa by’Ubutwari zirimo ‘Major General Fred Gisa Rwigema ,Umwami Mutara wa 3 Rudahigwa, Niyitegeka Felecite, Abana b’Inyange, Rwagasana Michael ndetse na Agatha Uwiringiyimana

Munyakabera Faustin, Uba mu nteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu ,Impeta n’Imidari by’ishimwe, Avuga ko impamvu Intwari zibarizwa mu Cyiciro cya mbere ari izabarutse, ko ari ukubera ko aricyo cyiciro gikomeye kandi cyubashwe, Bityo hakirindwa ko hashyirwamo Intwari zikiriho, Kuko zishobora kuba zakora ibindi bikorwa by’Ibigwari byasiga icyasha ubutwari bwabo,

Avuga ko kandi hashyizweho Urwego rushinzwe Intwari ‘Igihugu ,Impeta n’Imidari by’ishimwe, Mu mwaka wa 2009 ariko rugatangira gukora muri 2012, kugirango rukomeza kwita ku Ntwari zikiriho, hatabaho kuba zakora ibindi bikorwa by’Ubugwari byakanduza ubutwari bwabo, Akomeza kandi, ku kibazo cyo kuba Intwari yakurwa mu cyiciro runaka cy’Intwari kubera ibikorwa by’Ubugwari yagaragaje, Aha avuga ko Akenshi, hibandwa cyane ku bikorwa by’Ubugwari umuntu yakoze kuruta ibindi bikorwa by’Ubugwari yagaragaza nyuma,

Uru rwego kandi rukomeje ubushakashatsi kugirango harebwe ko nta zindi ntwari zaba zarakoze ibikorwa by’Ubutwari zikaba zitaramenyekanye

Kuri iki cyumweru gishize tariki ya 26, Nibwo hatangijwe icyumweru cy’Ubutwari mu Rwanda 2020, Haba imikino y’umupira w’amaguru, iy’amagare ibiganiro ndetse n’ibitaramo bitandukanye, Insanganyamatsiko y’umunsi w’Intwari uyu mwaka igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”

Umuhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari uyu mwaka uzarangwa n’ibiganiro bizaba ku rwego rw’Igihugu biyobowe na Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame, Gushyira indabo ku mva z’Intwari ziri ku gicumbi cy’Umuco, Ndetse n’Ibiganiro bizakorwa hirya no hino mu midugudu. igize igihugu.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Umunsi w'Intwari 26: Byinshi byaranze ubutwari mu Rwanda, nyuma yo kubohora igihugu na mbera yaho.

  • May 12, 2020 at 4:56 pm
    Permalink

    I think this is among the most significant information for me. And i am glad reading your article. But should remark on some general things, The website style is wonderful, the articles is really excellent : D. Good job, cheers|

    Reply
  • May 28, 2020 at 9:55 pm
    Permalink

    At this time it looks like Drupal is the best blogging platform out there right now. (from what I’ve read) Is that what you’re using on your blog?|

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!