Nanjye nigeze gufatwa nywa urumogi, Prime Mazimpaka yasobanuye Inkomoko y'indirimbo ye "Sorry"

Mazimpaka Prime ukoresha izina rya Prime muri muzika nyarwanda, Ni umuraperi watangiye umuziki cyera abarizwa mu itsinda ryitwaga S.K.A.N.K Nation ritacyumvikana cyane muri muzika nyarwanda.

Prime uzwiho Kuririmba mu rurimi rw’icyongereza,Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Am Back Home, Afurika, Underground King, No Body, It’s Over, Inkuru, Ugurumana, On Your Feet n’izindi nyinshi zakunzwe cyane n’Abakunzi ba Hip Hop hano mu Rwanda, Uyu muraperi yabwiye Kigalisource.rw ko yahisemo gukora indirimbo yise “Sorry” igamije kubwira abaraperi n’abandi bajene b’uRwanda ko bishoboka ko umuntu yava muri gereza nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge akaba yakongera akaba mushya agakora indi mirimo myiza ituma ahora ahuze, Bityo bikamufasha kuba atabona umwanya wo gusubira mu biyobyabwenge

Prime yemeza ko urubyiruko rwo mu Rwanda rwigana abanyamahanga mu gukoresha ibiyobyabwenge, Mu gihe ho biba byemewe kandi bafite ubwirinzi ndetse n’ubuvuzi buhambaye

Indirimbo ya Prime “Sorry” Yayikoze nyuma yuko avuye imageragere aho yari yarafungiwe kunywa urumogi, Nkuko yabyiyemereye mu kiganiro yagiranye na KT Radio ya hano mu Rwanda, Muri iyi ndirimbo humvikanamo Amagambo yo kwicuza cyane ndetse no kwakira ibyabaye aharanira kwiteza imbere, Nyuma y’ibyahise

Umuraperi Nyarwanda, Prime Mazimpaka
Pacson, Umwe mu baraperi bazamuye injyana ya Hip hop mu Rwanda.

Uyu musore uzwiho kuba yaragize ubushuti bwihariye n’umuraperi Pacson wakundaga kumufasha na mugenzi we White Monkey, Ubu afite Album nshya yise “Kina Prime” yafatanyije na Producer Kina Beat muri Studio yitwa ‘Coffe Sound‘ ndetse ikaba iboneka kuri Channel ya YouTube ye yitwa Prime Mazimpaka

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

One thought on “Nanjye nigeze gufatwa nywa urumogi, Prime Mazimpaka yasobanuye Inkomoko y'indirimbo ye "Sorry"

  • May 14, 2020 at 10:21 pm
    Permalink

    Wow, incredible blog layout! How long have you been blogging for? you make blogging look easy. The overall look of your site is fantastic, let alone the content!|

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!