Ibyatangaje cyane, Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye, babidutangarije nyuma y'igitaramo bakoreye I huye.

Mu kanyamuneza kadasanzwe kagaragaraga Ku maso y’Umuramyi Mbonyi Israel yatubwiye byinshi nyuma y’igitaramo yakoreye muri kaminuza nkuru y’uRwanda(Butare) kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2020.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu masaha ya 16:00 Pm, Ubwo imbaga nini y’abanyehuye bari bakubise buzuye baje kureba aba bahanzi basanzwe bakunzwe, Aribo Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi ndetse na Serge Iyamuremye, Muri rusange iki gitaramo cyaranzwe no gutungura cyane bitewe n’abantu bakitabiriye kuko bari benshi cyane

Nyuma y’igitaramo Israel Mbonyi yabwiye Kigalisource.rw ko yatunguwe cyane n’abafana be bitabiriye iki gitaramo, kuko kubwe yagiteguye yumva ari nko kugerageza ngo arebe uko byagenda, Mu magambo ye yuzuye ibyishimo yaganiriye n’umunyamakuru wa Kigalisource.rw agira ati ” Twatangaye cyane, mu byukuri nari nzi ko nta bantu bazaza, Nabikoze ari ukugerageza ntabyizeye ngo ndebe uko bitabiraNumvaga ari ahantu hadaherutse kubera ibitaramo, ariko ndavuga nti ntacyo reka mbikore kubw’amahirwe mbona baraje pee, Gusa ndabashimira cyane ko baje

Yongeyeho ati ” Ntarindi banga nakoresheje rwose, uretse gusenga Imana, ndetse namwe banyamakuru mwadufashije kubimenyesha abantu ndabashimiye cyane

Umuhanzi, Serge Iyamuremye yarenzwe n’ingano y’abantu bitabiriye iki gitaramo.

Serge Iyamuremye nawe wagaragaye muri iki gitaramo yabwiye Kigalisource.rw ko yishimye bidasanzwe, kandi ko yatangajwe no kubona ubwitabire bungana gutyo ,mu gihe bidasanzwe byoroha kubona abantu mu bitaramo bibera muri Kaminuza y’uRwanda ishami rya Butare, Ati ” Ndishimye cyane kuko nabonye abanyehuye uko bakunda ibirori, wabonaga batwishimiye cyane, kandi ubundi ntibyoroha ko abantu baboneka cyane muri iyi kaminuza

Umuhanzi Jules Sentore nawe ni umwe mu bafashije cyane, Israel Mbonyi, ubwo yamusangaga ku rubyiniro bagafatanya indirimbo y’Imana yise “Warakoze Mana” ikunzwe n’abatari bake.

Bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi bitabiriye iki gitaramo, babwiye Kigalisource.rw, ko bishimiye aba bahanzi, mu gihe bahoraga bababona Ku ma terevisiyo, bikarangira babashije kubabona imbonankubone bakishimana.

Related posts

Leave a Comment