Emarito na Bianca binjijwe mu muryango w'abanyamakuru ba Isibo Tv ya Bruce Melody.

Isibo Tv cyangwa I Tv nkuko bakunze kuyita, Ni televisiyo nshya y’umuhanzi Bruce Melody, Yamuritse mu mpera z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize, ndetse ikaba inaboneka ku ifatabuguzi rya Startimes kuri sheni ya 121.


Nyuma yuko iyi terevisiyo itangiranye imbaraga ndetse n’abanyamakuru bamaze kugira uburambe mu itangazamakuru bayobowe na Phil Peter ndetse Irene Murindahabi bombi bahoze bakorera Radiyo na terevisiyo “Isango Star”, Ubu iyi terevisiyo yongereye umubare w’abanyamakuru.

Mu kiganiro kitwa “The Choice” gisanzwe gitambutswa kuri iyi terevisiyo na Phil Peter, cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2020 hamuritswe abanyamakuru bashya, barimo Emarito, wakoreraga radiyo ya Royal Fm yumvikana ku murongo wa 94.3 ndetse na Bianca wahoze ukorera Radiyo na terevisiyo Flash.

Kugeza ubu aba banyamakuru bose, bamuritswe, ntiharatangazwa ibiganiro bazajya bakora kuri Isibo Tv, Ariko nkuko byemejwe na Phil Peter, bakaba bagomba gutangira kugaragara mu kazi vuba cyane, ari nabwo hazamenyekana amazina n’ubwoko bw’ibiganiro bazajya bakora.

Agashya kabaye nuko uwitwa Emarito yazanye n’umukunzi we witwa Ketty, yari amaze igihe ateguza abakunzi be kumubereka, Aho nyuma yo kwerekanwa nk’umunyamakuru mushya yahise ashyira ifoto ye n’uwo mukobwa gusa akamupfuka mu maso akoreshe amagambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko agira Ati “Fora Ni nde? ugenekereje mu kinyarwanda

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!