Huye:Korali iriba iri mu myiteguro yo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 bakora umurimo w’Imana.

Mu rwego rwo kwishimana na bakunzi ba korali iribaya ADEPR  Taba yo mu karere ka Huye  yabateguriye Yubile y’imyaka 25 ikora umurimo w’Imana  mu gutanga ubutumwa mu ndirimbo.

Korali iriba yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka 1995, kuya 15 Gashyantare itangizwa n’abantu 18 kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 120. imaze kugira imizingo 3 y’amashusho, 4 y’amajwi, ikaba  yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka :witinya ,ntakibasha ,icyampa n’izindi nyinshi zigiye zitandukanye zakunzwe cyane .

Intego yo gusakaza ubwami bw’imana binyuze mu ndirimbo, ariko sibyo gusa kuko no mu bikorwa byo gufasha abababaye nk’imfubyi, abapfakazi,infungwa n’abandi ari nacyo bakoze mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyo gushima imana.

Kuwa mbere w’ikicyumweru turimo hari tariki 3 Gashyantare, ni bwo iyi korali yatangiye icyumweru yise “iriba week” kizarangwa no kubakira ubwiherero imiryango 5 itishoboye mu rwego rwo gushima Imana  ku bw’urugendo rw’imyaka 25 iyi korali imaze ikora umurimo w’Imana.

Iki cyumweru kikazasozwa tariki ya 9 Gashyantare.  ku itariki ya 15 Gashyantare korali izagira umwiherero wo gushima Imana, UWIRAGIYE Eugene theophile  ya bitangarije umunyamakuru wa kigalisource.rw yagize ati: kw’itariki 16/02 hazabaho igitaramo cy’amashimwe tuzaba dufatanyije na korali Itabaza nayo ikorera umurimo w’Imana kw’i taba .

Icyo gitaramo kizabera kurusengo rwa ADEPR TABA mu karere ka Huye aho isanzwe ikorera umurimo w’Imana aho bakangurira abakunzi babo batahwemye kubatera ingabo mu bitugu umunsi ku wundi muri iyi myaka yose ishize.

Yasoje atumira abanyehuye ndetse n’inshuti zose muri ibi bikorwa byose, no gushimira buri wese uruhare yagize mu kugirango umurimo ukomeze gutera imbere.

Related posts

5 Thoughts to “Huye:Korali iriba iri mu myiteguro yo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 bakora umurimo w’Imana.”

  1. Hmm is anyone else having problems with the pictures on this blog loading? I’m trying to find out if its a problem on my end or if it’s the blog. Any responses would be greatly appreciated.|

    1. ISHIMWE Believer

      #Negative Check well if it’s not your Ussue because we usually don’t have such Problems!

  2. Attractive component to content. I just stumbled upon your website and in accession capital to say that I get in fact loved account your weblog posts. Anyway I’ll be subscribing on your augment and even I achievement you get right of entry to persistently rapidly.|

  3. Hi there i am kavin, its my first time to commenting anyplace, when i read this post i thought i could also make comment due to this good article.|

  4. Great post! I used to live out in New Mexico so I know what you are talking about here. Great post! You’ve made my day! Thx again.

Leave a Comment