Ibimenyetso 6 simusiga, biranga umugore uca inyuma umugabo we.

Mu nkuru zacu zahise twagiye dukunda kugaruka cyane ku bimenyetso simusiga biranga umugabo ucaumugore we inyuma, ndetse bifasha benshi mu basomyi bacu, Bituma bamwe badusaba ko twazababwira no ku bimenyetso noneho biranga abagore baca inyuma abagabo babo.

Ibi nibyo uyu munsi tugiye kuba tugarukaho kugirango tunafashe abagabo bafite abagore b’ingeso nk’izi kuzubaka zigakomera bivuye mu gucyemura ibibazo bafitanye birimo n’iyi ngeso. Ibi ni ibimenyetso bigera kuri 10 Kigalisource.rw yaguteguriye, bizakwere ko umugore wawe ashobora kuba aguca inyuma.

6. Gutangira kukuburira umwanya : Urukundo rw’ukuri rusaba kwigomwa cyane ndetse rimwe na rimwe hakazamo n’ibitambo, Gusa umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana naramuka atangiye kujya aguha impamvu z’uko ahuze cyane mutabasha kubonana, Aha uzarye uri menge kandi ubyitondemo ushishoze neza, Kuko iki ari icyimenyetso kiza cyikwereka ko hashobora kuba hari undi ahugiyeho ndetse yitayeho kukurusha.

5. Kubahuka: Umugore watangiye kutagutega amatwi ngo yumve neza ibyo uvuga abyitayeho ,Ahubwo agasa nutangiye kuguca mu ijambo akwereka ko ibyo uvuga abizi cyane, Uzabyitondemo cyane kuko nacyo ni icyimenyetso cyerekana ko hari undi muntu watwaye ibitekerezo bye ndetse akenshi uzasanga uvuga ukanisubiza, we asa n’udahari, Icyi gihe uzahite utangira iperereza ryimbitse uzasanga hari uwagusimbuye.

4. Kutagufata ukuboko mu ruhame: Akenshi umugore n’umugabo cyangwa Inkumi n’umusore bakundanda bakunze kugenda bafatanye mu ntoki mu gihe barimo batembera, Ariko mu umugore cyangwa umukobwa yatangiye kwikundira undi muntu uzasanga musigaye mutemberana ntakwikoze, wanamufata mu ntoki nkuko byahoze ugasanga aragenda akwiyaka buhoro bohora, Mbese asa n’utewe ipfunwe nuko muri kumwe, Iki rero nacyo ni ikimenyetso ko asigaye aguca inyuma.

3. Guhindura imyambarire : Nanone ite kuri iyi ngingo cyane kuko yagufasha cyane kuvumbura byinshi, Akenshi iyo abashakanye cyangwa urubyiruko rutarashakana, babanye neza usanga bafashanya muri byose harimo no kwambikana bahitamo uburyo buri wese yambara ndetse bakabanza kubyumvikanaho, Ibi rero bitangira guhinduka maze ugatangira kubona umugore wawe cyangwa umukunzi wawe arimo aragenda arushaho kwambara neza ndetse yambara imyenda itandukanye myiza irimo n’imufashe cyane, Ibi bigaragaza ko hari uwo undi mugabo wamusabye kwambara ko

2. Kukurakarira byoroshye : Akenshi iyo umugabo n’umugore cyangwa umusore n’unkumi bari mu bihe byiza mu rukundo, Usanga bigorana kugirango umwe arakarire undi byumwihariko umugore cyangwa umukobwa, Ariko aha utubazo twose umubajije tumurakaza vuba Urugero :Kumubaza aho yiriwe n’ibyo yakoraga, Iki ni kimwe mu bimenyestso simusiga bizakubwira ko umugore wawe cyangwa umukobwa mukundana afite undi ari kwitaho cyane kukurusha.

1. Gucanga umutekano wa Telefone ye cyane : Urukundo ruri hagati y’abashakanye cyangwa abatarashakanye rubamo kwizerana hagati yabo, ku buryo buri wese aba afite uburenganzira bwo kureba muri terefone ya mugenzi we, Ariko umugore uguca inyuma we uzasanga yirukira gufata telefone ye mu gihe uyegereye kuko azi ko hari ibyo ahishamo, adashaka ko ubona, Rero nuramuka ubonye umugore cyangwa umukobwa mukundana asigaye atagituma wisanzura kuri telefone ye uzatangire kumukemanga.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Ibimenyetso 6 simusiga, biranga umugore uca inyuma umugabo we.

  • May 28, 2020 at 9:55 pm
    Permalink

    I’m amazed, I have to admit. Seldom do I encounter a blog that’s both equally educative and interesting, and let me tell you, you have hit the nail on the head. The issue is an issue that not enough people are speaking intelligently about. I am very happy that I stumbled across this during my hunt for something concerning this.|

    Reply
  • November 12, 2020 at 1:37 pm
    Permalink

    I want to show my appreciation to you for bailing me out of such a trouble. Because of looking out throughout the search engines and finding strategies which are not beneficial, I figured my entire life was over. Being alive without the presence of solutions to the issues you have fixed all through the blog post is a serious case, and the ones that would have in a negative way damaged my career if I hadn’t encountered your blog. Your personal know-how and kindness in dealing with a lot of things was very helpful. I’m not sure what I would’ve done if I hadn’t come upon such a point like this. I can at this point relish my future. Thank you very much for this professional and effective help. I will not think twice to endorse the blog to anyone who should get guidance about this issue.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!