Ibiciro byo gusuzumisha ibinyabiziga {Contrôle Technique} byakubwe kabiri, ku biciro byari bisanzwe.

Mu mpinduka zabaye mu iteka rya Minisitiri n° 001/20/ Minicom ryo ku wa 13/02/2020, rishyiraho igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga, ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 13 Gashyantare 2020 ryemeje izamuka ry’ibiciro byo gusuzumisha ibinyabiziga {Contrôle Technique} ndetse ryikuba kabiri ku biciro byari bisanzwe.

Iteka rishya kandi ryagaragayemo impinduka, Aho n’amapikipiki atajyaga asuzumwa, ubu agiye kujya akorerwa isuzumwa, ikindi nuko ipikipiki ifite cyangwa idafite intebe ku ruhande n’ikinyabiziga cy’amapine atatu kitarengeje ibiro 500 igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro ari 6000Frw mu gihe iteka ryari risanzwe rigaragaza ko byari 3000Frw (ariko ntiryakorwaga kubera ko nta bikoresho) Risobanura ko isuzuma rya mbere rizajya rikorwa mu mezi atandatu ya mbere uhereye igihe yatangiye kugenda mu muhanda mu gihe irya kabiri ari buri mwaka.

Zimwe mu mpinduka zabaye mu izamuka ry’ibiciro byo gusumisha ibinyabiziga ziri mu buryo bukurikira : Isuzuma rya mbere n’irya kabiri ku modoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice kandi zifite imyanya itarenga umunani yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi ryavanywe ku bihumbi 10Frw rishyirwa kuri 20.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe ku 2000Frw rishyirwa kuri 4000Frw. Naho Isuzuma rya mbere n’irya kabiri ku modoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice ryavuye ku bihumbi 15Frw rishyirwa kuri 30.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rishyirwa kuri 6000Frw.

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice, kandi zirengeje imitambiko ibiri, isuzuma rya mbere ry’irya kabiri ryavanywe ku bihumbi 25Frw rishyirwa kuri 50 000Frw mugihe irihinyuza ryashyizwe ku 10 000Frw rivanywe kuri 5000Frw, Naho Imodoka zikurura kandi zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice kandi zitarengeje imitambiko ibiri, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe kuri 15000Frw rishyirwa kuri 30.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rigashyirwa kuri 6000Frw, Imodoka zikurura kandi zifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice kandi zirengeje imitambiko ibiri, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe kuri 25 000Frw rishyirwa kuri 50 000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 5000Frw rigashyirwa ku 10.000Frw, Naho Isuzuma rya mbere n’irya kabiri ku modoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya 18 yo kwicarwamo utabariyemo uw’umuyobozi ryavanywe ku bihumbi 15Frw rishyirwa kuri 30.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rigashyirwa kuri 6000Frw.

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite hagati y’imyanya 25 na 30 utabariyemo uw’umuyobozi, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe ku bihumbi 20Frw rishyirwa kuri 40.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 4000Frw rigashyirwa ku 8000Frw, Naho Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya 30 utabariyemo uw’umuyobozi, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanyuwe ku bihumbi 25Frw rishyirwa kuri 50.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 5000Frw rigashyirwa ku 10.000Frw, Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe kuri 5000Frw rishyirwa ku 10.000Frw mu gihe irihinuza ryavanywe ku 1000Frw rigashyirwa kuri 2000Frw, Naho Isuzuma rya mbere n’irya kabiri kuri Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice kandi ifite imitambiko itarengeje ibiri ryavanywe kuri 15.000Frw rishyirwa kuri 30.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rigashyirwa kuri 6000Frw.

Isuzuma rya mbere n’irya kabiri kuri Rumoroki cyangwa makuzungu bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice kandi bifite imitambiko irengeje ibiri ryavanywe kuri 30.000Frw rishyirwa kuri 60.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanyuwe kuri 6000Frw rigashyurwa kuri 12.000Frw, Naho Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe kuri 15.000Frw rishyirwa kuri 30 000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rigashyirwa kuri 6000Frw, Isuzuma rya mbere n’irya kabiri ku binyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri ryavanywe ku bihumbi 20Frw rishyirwa kuri 40.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanyuwe kuri 4000Frw rigashyirwa ku 8000 Frw.

Naho, Ku binyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice kandi bifite imitambiko irengeje ibiri, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe ku bihumbi 30Frw rishyirwa kuri 60000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 6000Frw rigashyirwa kuri 12.000Frw, Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere butarengeje toni eshatu n’igice, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe ku bihumbi 10Frw rishyirwa kuri 20.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 2000Frw rigashyirwa kuri 4000Frw, Naho Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe kuri 15000Frw rishyirwa kuri 30.000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rigashyirwa kuri 6000Frw.

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice kandi birengeje imitambiko ibiri, isuzuma rya mbere n’irya kabiri ryavanywe kuri 15000Frw rishyirwa kuri 30000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 3000Frw rigashyirwa kuri 6000Frw, Naho Isuzuma rya mbere n’irya kabiri ku zindi mashini zikora mu mirimo itandukanye ryavanywe ku 30 000Frw rishyirwa kuri 60000Frw mu gihe irihinyuza ryavanywe kuri 6000Frw rishyirwa kuri 12000Frw, Igenzura rya mbere n’irya kabiri ku nyandikonshungu ya Vinyeti y’igenzura ry’ibinyabiziga n’icyemezo cy’igenzura ryavanywe kuri 5000Frw rishyirwa ku 10.000Frw, nta genzura rihinyuza rikorwa.

Tubibutse ko Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko Guverinoma ishyizeho uburyo budasanzwe bwo gukusanya amafaranga yo kunganira Mutuelle de Santé nabwo buteganya ko hari amafaranga azajya atangwa na Polisi, avuye mu yo yinjiza mu bijyanye no gusuzuma ibinyabiziga, Ni uburyo buteganya ahantu hatandukanye harimo ibigo bya Leta, ibihano n’ahandi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Ibiciro byo gusuzumisha ibinyabiziga {Contrôle Technique} byakubwe kabiri, ku biciro byari bisanzwe.

  • May 14, 2020 at 11:06 pm
    Permalink

    Do you have a spam problem on this website; I also am a blogger, and I was wanting to know your situation; we have created some nice methods and we are looking to exchange strategies with others, why not shoot me an e-mail if interested.|

    Reply
  • May 15, 2020 at 10:37 pm
    Permalink

    I have read so many articles about the blogger lovers except this article is truly a fastidious article, keep it up.|

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!