TOUR DU RWANDA 2020: Amakipe ahagarariye u Rwanda ngo irirushanwa rigomba gusigara mu Rwanda.

Harabura iminsi 4 kugirango irirushanwa ritangire , ariko amakipe ahagaririye u Rwanda ngo biteguye gushimisha abanyarwanda bazaza kubashyigikira aho bazagenda banyura mu mihanda , hazitabira amakipe 16 azabaturutse mu bihugu bitandukanye bazahatanira mu mihanda itandukanye y’ urw’ imisozi igihumbi, guhera tariki 23, Gashyantare kugeza 1, Werurwe 2020.

Hamaze kumenyekana amazina 15 y’abakinnyi bazahagararira u Rwanda, aho bari mu makipe atatu ya,’ Benediction Ignite, SACA (Skol Adrien Cycling Academy) na Team Rwanda (ikipe y’igihugu).

Ikipe ya Benediction Ignite yegukanye Tour du RDC na Tour du Senegal z’umwaka ushize wa 2019, igizwe na Munyaneza Didier, Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Uhiriwe Byiza Renus na Nzafashwanayo Jean Claude.

Ikipe shya ya SACA (Skol Adrien Cycling Academy yemerewe gukina Tour du Rwanda 2020 ari na bwo bwa mbere igiye gukina irushanwa mpuzamahanga, yabayeho mu mpera z’umwaka wa 2019 hahujwe ikipe yitwaga ‘Adrien Niyonshuti Cycling Academy’ na ‘Skol Fly Cycling Cub’.

Abakinnyi ba SACA bazitabira Tour du Rwanda 2020 ni,’ Dukuzumuremyi, Nsengiyumva Shemu, Hakuzimana Seth, Mugisha Moise na Habimana Jean Eric wegukanye irushanwa ry’ Ubutwari Cycling Tournament muri Mutarama 2020.

Ikipe y’igihugu ‘Team Rwanda’ igizwe n’abakinnyi batanu barimo batatu bigeze kwegukana Tour du Rwanda ari bo: Nsengimana Jean Bosco (2015) Areruya Joseph (2017) na Mugisha Samuel (2018) wongeyeho Uwizeye Jean Claude wegukanye Tour de Guyanne 2019 ndetse na Gahemba Bernabe uvukana na Areruya Joseph.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

  • Ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020-Kigali arena-Kimironko 114,4km
  • Kuwa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020-Kigali Mic- Huye 120,5 km
  • Kuwa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2020-Huye- Rusizi: 142,3KM
  • Kuwa gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020-Rusizi- Rubavu: 206,3km
  • Kuwa kane tariki ya 27 Gashyantare 2020-Rubavu-Musanze 84,7KM
  • Kuwa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020-Musanze-Muhanga 127.3km
  • Kuwa gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020-Nyamirambo-Mur de Kigali 4.7 Km (Contre la montre individuel)
  • Ku cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2020-Kigali Expo Ground-Rebero 89,3 Km
ntago bizaba byoroshye kuri abakinnyi bazitabira iri rushanwa

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 23, yabayeho bwa mbere mu mwaka w’ 1988 yegukanwa na Ndengeyingoma Celestin. Mu mwaka wa 2019, Tour du Rwanda yakinwe bwa mbere n’ababigize umwuga gusa, nyuma y’aho impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ‘UCI’ yari yemereye Tour du Rwanda kuba mu cyiciro cy’amarushanwa ya 2.1.

6 thoughts on “TOUR DU RWANDA 2020: Amakipe ahagarariye u Rwanda ngo irirushanwa rigomba gusigara mu Rwanda.

  • April 17, 2020 at 1:59 pm
    Permalink

    I have learn a few just right stuff here. Definitely worth bookmarking for revisiting. I surprise how a lot effort you set to make the sort of magnificent informative website.|

    Reply
  • June 11, 2020 at 9:14 pm
    Permalink

    Greetings! Very useful advice in this particular post! It is the little changes that make the most significant changes. Thanks a lot for sharing!|

    Reply
  • June 30, 2020 at 10:12 pm
    Permalink

    I view something truly interesting about your website so I saved to fav.

    Reply
  • July 27, 2020 at 4:46 am
    Permalink

    I was suggested this blog by my cousin. I’m not sure whether this post is written by him as no one else know such detailed about my problem. You are amazing! Thanks!|

    Reply
  • September 9, 2020 at 10:05 pm
    Permalink

    There’s noticeably a bundle to know about this. I assume you made certain good factors in options also.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!