Ku bufatanye na Skol,The Ben yataramiye abakunzi ba Tour Du Rwanda, mw'itangizwa ryayo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, Nibwo hatangizwaga ku mugaragaro irushanwa rizenguruka igihugu cy’uRwanda riri kuba ku nshuro yaryo ya 12, Mu gace karo ka mbere kegukanywe n’umunyamahanga.

Agace ka mbere k’irushanwa rya Tour Du Rwanda 2020 kegukanywe n;umunya Kazakhstan witwa Yevgeniy Fedorov, Wakoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59 ku ntera y’ibilometero 114.4, Ikipe nshya yitwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA), Nayo iri muzitabiriye iri rushanwa, Aho igizwe n;abasore batandukanye barimo Mugisha Moïse (Kapiteni), Habimana Jean Eric, Dukuzumuremyi, Hakizimana Seth na Nsengiyumva Shemu.

Abitabiriye itangizwa rya Tour Du Rwanda basusurukijwe n’umuhanzi Mugisha Benjamin, Uzwi nka The Ben muri muzika Diaspira.

Umuhanzi The Ben, Yasusurukije Abitabiriye ibi birori, Nyuma yuko bari banamukumuye Cyane.

Mu birori byabereye Kimironko, Ahasorejwe irushanwa rya Tour Du Rwanda, Abafana bari benshi cyane bafatanyije na The Ben uri mu Rwanda gutarama mu ndirimbo zirimo “Ndaje, Naremeye, Vazi n’izindi, Harimo n’indirimbo yakoreye ikinyobwa cya Skol nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa rya Tour Du Rwanda 2020.

Photos : IGIHE

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!