Amanota y'ibizamini by'abarangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2019, abakobwa bahigitse abahungu.

Ku munsi wejo tariki ya 24Gashyantare 2020, Nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini by’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019. Ndestse muri rusange ikiciro cy’abakobwa akaba ari bo batsinze cyane kuko batsinze ku kigero cya 93,2% mu gihe abahungu batsinze ari 86,5%.

Nyuma yuko aya manota ageze hanze, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mwaka ushize w’amashuri wa 2019, Abanyeshuri bose bakoze ikizamini cya Leta bageraga kuri 46 861, Naho mu mwaka wari wabanje ariwo wa 2018 bakaba barageraga kuri 42 145, Ndetse Abakobwa bakoze bose muri rusange bari 25 644, Aho muri bo hatsinze 22 170, Bivuze ko batsinze ku kigero cya 93,2%, mu gihe abahungu bakoze ari 21 217, muri bo hagatsindamo 19 774 [bangana na 86,5%, Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89,50% mu gihe mu mwaka wa 2018 bari batsinze kuri 88,22% bivuze ko habayeho izamuka rya 1,27%

Dr Eugene Mutimura minisitiri w’Uburezi

Mu mashuri y’ubumenyi ngiro abanyeshuri batsinze ku kigero cya 91%, Ndetse abatsinze ku rwego rwo kubona impamvabumenyi bakaba ari 17 530 bangana na 91%, Dr Eugene Mutimura minisitiri w’Uburezi Ati Hari intambwe yatewe mu mashuri y’imyuga  kuko uyu mwaka bahawe amasaha arindwi ngo bakore ikizamini cyo mu buryo ngiro, Nubwo umubare w’abatsinze muri iki kiciro ari munini, Ngo ntakibazo kirimo kuko abatsinze bajyanye umubenyi n’ubushobozi bifatika, Bityo Ntitubifata nk’ikibazo ahubwo tureba ubumenyi n’ubushobozi umwana arangizanyije.

Related posts

Leave a Comment