Perezida wa Repubulika yahinduye bamwe mu ba minisitiri Muri Goverinoma, ashyiraho abashya.

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi muri Minisiteri n’ibigo bya Leta, Hahindurwa abaminisitiri batanu bahinduwe barimo uw’uburezi ndetse uw’ubuzima uherutse kwegura arasimbuzwa.

Izi mpinduka zakozwe nyuma y’itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Muri rusange imyanya yahinduriwe abayobozi muri goverinoma ni umwanya wa Minisitiri w’Uburezi wahawe Dr Uwamariya Valentine, Asimbuye Dr Mutimura Eugène, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango wagizwe Dr Bayisenge Jeannette, Asimbuye Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Yagizwe Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Yagizwe Twagirayezu Gaspard, Asimbuye Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, Yagizwe Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Asimbuye, Dr Patrick Ndimubanzi,

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), Yagizwe Rugemanshuro Regis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Yagizwe, Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, Yagizwe Iradukunda Yves, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB), Yagizwe Gacandaga Jean Marie , Mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko, Yagizwe Nyirahabimana Solina, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Yagizwe Mpambara Inès wasimbuyeho Kayisire Marie Solange wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Twagirayezu Gaspard, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Kayisire Marie Solange, Wagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Solina Nyirahabimana, Wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.

Tushabe Richard ,Wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta
Dr Jeannette Bayisenge, Wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Dr Valentine Uwamariya Wagizwe Minisitiri w’Uburezi.

Dr Ngamije Daniel, Wagizwe Minisitiri w’Ubuzima.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Perezida wa Repubulika yahinduye bamwe mu ba minisitiri Muri Goverinoma, ashyiraho abashya.

  • February 27, 2020 at 12:51 pm
    Permalink

    Murakoze cyane kutugezaho ayo makuru kandi twizeyeko abo bahaye imirimo mishya bagiye gutanga ikinyuranyo kigaragara ariko mbasaba na Email ya ministry of health

    Reply
    • February 27, 2020 at 1:10 pm
      Permalink

      Urakoze Cyane Mbanjineza, Kubwo gushimira! Waduha Email yawe tukayiguheraho

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!