Gospel: Bobo Sylvestre yatuganirije ku rugendo rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Bobo Sylvestre umaze imyaka 20 muri muzika  yo kuryamya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yatuganirije byinshi cyane ndetse  yanatubwiye nuko yinjiye muri muzika aririmba ku giti cye akaba amaze gukora indirimbo zigera kuri 3.

Kigalisource.rw yaganiriye na Bobo Sylvestre maze atangira atubwira uko yatangiye iyi muzika ye, aho yagize ati:”Amazina yange nitwa Murwanashyaka Sylvestre ayu buhanzi nitwa Bobo Sylvestre,navukiye mu karere ka Huye , natangiye kuririmba mu mwaka wa 2000 muri korali I Butare nyuma naje kujya muma worship team atandukanye, byumvikane ko maze imyaka 2020 ndirimba”.

Yakomeje agira ati:”muri Nyakanga 2019 nibwo natangiye gukora umuziki  ndetse nka naririmba ku giti cyange ,korali natangiriyemo yitwa Power of the Cross Choir Assembly of God cyangwa Assemble de Dieu ikaba ikorera umurimo wayo Murwayesu munsi y’isoko rya karere ka Huye”.

Bobo Sylvestre akorera umuziki we munzu itunganya umuziki yitwa Daystar Records igatunywa na Nicolas , akaba amaze gukora indirimbo 3, ati :”maze gukora indirimbo 3 iya mbere  yitwa Ndakwiringiye , iya kabiri ni Humura, naho iya gatatu n’iyo mu bitabo nakoze mu bundi buryo yitwa Amasezerano”.

Ushobora kuba wakumva se cyangwa ukareba indirimbo aheruka gushyira hanze Bobo Sylvestre unyuze hano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!