Ubusobanuro bw'imwe mu mirongo yumvikana mu ndirimbo nshya "Akarwa" ya Gsb na Holly Fab.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gashyantare 2020, Nibwo umuraperi Gsb yamuritse indirimbo ye nshya yitwa “Akarwa” ikubiyemo inyigisho zitandukanye zo mu buzima busanzwe, Ndetse inahumuriza benshi bisanze bavukiye ahasa no mu mwijima.

Muri yi ndirimbo yakozwe na Producer Trackslayer yumvikanamo amagambo atandukanye yumvikanisha ubuzima umuraperi Gsb na mugenzi we baba baraciyemo butoroshye burumye bakomeye kuri iyi saha ndetse ntacyabatera ubwoba cyane

Umuraperi Gsb Kiloz, Ubarizwa muri Kiloz Thug Empire

Mu gitero cyayo cya Mbere Gsb agira Ati “Bufiyah na Bauckey, Hustler na Zonky, Uko navutse uko nakuze byose ni ubugenge, Iyi mihanda iyo utagoswe igusigira ubwenge, Abatayoka bitiranya isiha n’ifuku, Ni nabo bakeka ko gukena ari ingeso, Oya, ni nde wanze kwaka? yavuga ijambo rikubahwa mpaka ikantarange, Imbwa irya umwanda ishinyitse ntabwo burya iba isetse, Kandi kwicaza umugongo si uko itazi ikibuno, Nibyo naje ku karwa gatatse umwijima gusa ikosi ry’umusirikare rimuha amapeti, Okay, Hagowe uzasuzugura agasima ataziye ubura, Ushatse wakubaha buri umwe ubona yitunze, kurusha umeze neza utunzwe no gusaba inkunga.

Holly Fab nawe uba muri Kiloz Thug Empire.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo umuhanzi Holly Fab agira Ati “Sinigeze mpitamo aho mvukira, Nisanze ku karwa k’umwijima have wincira urubanza, Bucya bucyana ayandi, Akarwa k’umwijima nisanze ku karwa k’umwijima.

Iyi ndirimbo “Akarwa” irakurikirwa n’indi ndirimbo yitwa “IKIDANAGO” ihuriwemo na Gsb, Extra ndetse na Groly Majest, Aba bose bakaba bazwiho imirongo ikaze mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa n’abakunzi ba Hip hop nyarwanda.

Reba, Unumve indirimbo “Akarwa” Ya Gsb Na Holly Fab Hano.

Related posts

Leave a Comment