Isiganwa ry'imodoka ryiswe "Nyirangarama Rally" rigiye kongera kuba, ku nshuro yaryo ya kabiri.

Nyuma yuko isiganwa ry’imodoka ryiswe “Nyirangarama Rally” ritangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC) ku bufatanye na Entreprise Urwibutso Nyirangarama umwaka ushize ndetse rikegukanwa n’uwitwa Giancarlo Davite ryongeye kugaruka ku nshuro ya kabiri.

Iri siganwa ryiswe “2020 Nyirangarama Rally” riratangira tariki ya 21 Werurwe 2020, Ndetse rikinirwa mu Karere ka Rulindo, Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Pilipili i Nyarutarama, Umuyobozi w’isiganwa ry’uyu mwaka Nzamwita Eric, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure, Aho bamaze kuvugana n’abapilote bashobora kuzaza gukina n’imihanda izakoresha ikaba yaramaze kwemezwa.

Hemejwe kandi ko iri siganwa rya “2020 Nirangarama Rally” rizakinirwa ku ntera y’ibilometero 295.5, birimo 151.8 byo gusiganwa, rigakinirwa mu mihanda ya Kinini, Cyinzuzi, Tumba no ku musozi wa Tare, hose inshuro ebyiri, Abapilote 10 bo mu Rwanda ndetse na 8 bo mu Burundi nibo bagomba kwemeza ko bazakina iri rushanwa bitarenze tariki ya 13 Werurwe 2020.

Nyuma yo gutangiza Shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, “Nyirangarama Rally” ni ryo siganwa rya mbere rizaba ribaye riri mu ngengabihe yayo mbere y’andi masiganwa azaba mu mezi ari imbere arimo “Huye Rally, Rallye des Milles Collines ndetse na “Rwanda Mountain Gorilla Rally

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!