SOBANUKIRWA: Kurota uhemukira cyangwa uhemukirwa n'umukunzi wawe bisobanura iki?

Mu gice cyacu cya 2 cy’ubusobanuro bw’inzozi, twagarutse ku bisobanuro byo kurota usomana n’abantu batandukanye ndetse n’inama ku barose nabi, Ubu tugiye kureba ubusobanuro bwo kurota uhemukira cyangwa uhemikirwa n’umukunzi wawe mu gice cya kane cy’ubusobanuro bw’Inzozi.

1.Kuba uri umuhungu cyangwa umugabo ukarota umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe yaguhemukiye, Bishobora kuba ikimenyetso ko nawe ubwawe utekereza kumuca inyuma cyangwa se ko wabikoze, Maze ugatangira gutekereza nawe yabikoze, Ibi kandi byanasobanura ko mu rukundo rwawe ibintu bitarimo kugenda neza ndetse mukaba mwakicara wowe n’umukunzi wawe mugatekereza icyo mwakora kugirango mukosore ibitagenda neza.

2.Kuba uri umukobwa cyangwa umugore ukarota umugabo wawe cyangwa umuhungu mukundana ari kuguca inyuma bifite ibisobanuro bitandukanye bitewe n’impamvu zikurikira:
1.Ushobora kuba uwo mugabo cyangwa umusore mukundana utekereza ko umunsi umwe ashobora kuzagusiga bityo ugatangira kurota arimo kuguca inyuma
2.Ushobora kuba nawe ubwawe utekereza kumuca inyuma bityo ukisanga warose arimo ariwe wabikoze mbere yawe

3.Byerekana ko nta kizere ukigira mu rukundo rwanyu bitewe nuko uwo musore cyangwa umugbo wawe hari inshuro nyinshi yigeze kuguca inyuma.

4.Kurota urimo guca inyuma umukunzi wawe kandi bishobora gusobanura ko wifuza gutandukana n’umukunzi wawe ariko ukaba ufite ubwoba bwo kubimubwira, Kuko ufite ubwoba budasanzwe ko azababara.

5.Inzozi nkizi zo kurota uri guca inyuma umukunzi wawe cyangwa we aguca inyuma burya zishobora kukwereka ko muri wowe wumva utifitiye ikizere mu rukundo rwawe n’uwo mukundana kuko buri gihe wiyumvisha ko akurenze.
Mu gice cya 5 cy’ubusobanuro bw’inzozi tuzarebera hamwe ubundi busobanuro bwo kurota amafaranga, gufatwa ku ngufu n’ibindi bitandukanye.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!