SOBANUKIRWA: Kurota usomana no kurota umukunzi wawe aguhemukira bisobanuye iki?

Twongeye kubaha ikaze mu ruhererekane rw’ubusobanuro bw’inzozi igice cya 2, Aho tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bwo kurota usomana ndetse no kurota uhemukirwa n’umukunzi wawe.

Muri rusange kurota uri gusomana bishobora kuba ikimenyetso cyerekana urukundo kumva uhagijwe mu rukundo ndetse n’umutuzo, bishobora kandi no kwerekana kwitabwaho cyane mu rukundo, Gusa ariko bitewe n’umuntu urose muri gusomana ndetse n’uburyo mwabikozemo nabyo bikaba bigiye bifite ubusobanuro bwabyo.

1.Kwicura ugiye gusoma umuntu mu nzozi ariko bitabaye, bishatse gusobanura ko utazi ibyiyumviro ufite kuri uwo muntu ndetse ko ushbora kuba umukunda utabizi
2.Kurota uri gusomana n’iumuntu ariko bitari byiza na busa byerekana ko mu buzima bwawe utishimye ndetse ko ibintu byinshi byawe bitagenda neza.

3.Kurota abandi bantu barimo basomana byerekana ko wivanga mu buzima bw’Abantu ndetse aha bibaye byiza ukaba watangira kubyikuramo hakiri kare

4.Kurota urimo gusoma umukunzi wawe kandi abantu bose babibona ndetse nta n’Ikintu na kimwe bigutwaye bisobanura ko mu buzima bwawe uri umuntu wisanzuye kandi nta kibazo udafite ikibazo na kimwe

5.Kurota uri gusomana n’umukunzi wawe mu nzozi ariko muri ahantu hatameze neza cyangwa hateye ubwoba byerekana ko uwo mukunzi wawe ashobora kuba ari kukujyana mu mico mibi cyane kandi ko iyi mico mibi cyane mu minsi iri imbere ari wowe ishobora kuzagiraho ingaruka, Aha rero byaba byiza uhise utangira kwitekerezaho ndetse no gutekereza ku rukundo rwawe.

6.Kurota uri gusoma umuntu utari usanzwe uzi mu nzozi kandi ntibigutere ikibazo na kimwe byerekana ko mu buzima bwawe hari ibintu bitari byiza ujya ukora kandi ukabyishimira, Aha bibaye byiza rero watangira guhindura uburyo ubonamo ibintu n’uburyo ibikoramo kugirangi ibintu byawe birusheho kugenda neza, Izi nzozi kandi zo kurota uri gusoma umuntu utazi kandi bikaba byiza cyane zishobora no gusobanura ko hari ibikorwa urimo gukora muri iyo minsi ariko mu minsi iri imbere uzicuza impamvu wabikoze.

7.Kurota mu nzozi zawe urimo gusoma umuntu wamwishimiye waba umuzi cyangwa utamuzi byerekana ko wifuza umukunzi nyamukunzi, umuntu ugukunda kandi ukwitaho cyane.

8.Kurota uri gusoma umwana muto cyane Byerekana ko mu mutima wawe ufitemo umutuzo ndetse n’ibyishimo byinshi cyane, Ibi kandi binerekana ko ibintu byose uri gupanga mu minsi iri imbere bizagenda neza.

9.Kurota uri gusomana n’umukunzi wawe undi muntu akabafata yaba umubyeyi wawe cyangwa undi muntu kandi mukikanga byerekana ko urukundo urimo mu buzima busanzwe atari urukundo rwo kwizerwa ndetse uwo muntu mukundana mu minsi mike ashobora kuzaguhemukira, Izi nzozi ariko zikaba zishobora no kwerekana ko abantu bo ku ruhande rwanyu batishimiye urukundo rwanyu rwakomeza bityo nawe ukabaho nta mutuzo ufite namba.

10.kurota urimo gusoma umuntu ukunda cyane mu buzima bisobanura ko mu minsi iri imbere uzagera ku bintu byiza kandi wahoze wifuza, Izi nzozi kandi zishobora no gusobanura ko uwo muntu ukunda cyane mu minsi iri imbere mushobora kuzakundana.

11.Kurota uri kubona abantu basomana ariko utabyishimiye ni ikimenyetso cyibi cyane cyerekana ko mu minsi iri imbere ushobora kuzahura n’ibibazo bikomeye, byumwihariko iyo muri abo bantu basomanaga harimo umwe ukunda cyane, Binerekana kandi ko mu buzima bwawe bw’akazi ugira ibanga kandi bushobora kuzinjirwamo bikakugendekera nabi cyane.

12.Kurota urimo gusoma inyamanswa ukunda cyane byerekana yuko hari ibyishimo ndetse n’ibintu byiza bigutegereje cyane mu minsi iri imbere, 13.Kurota uri gusomana n’umunyamahanga ukunda cyane byerekana ko imipaka yawe igiye kwaguka byumwihariko niba uri umukozi akazi kawe kakazagera kure cyane n’ibyo ukora byose.

14.Kurota urimo gusoma umuntu kandi ubizi neza ko afite umukunzi ndetse ukumva ntacyo bikubwiye bisobanura ko ushobora kuba wifuza uwo muntu mu buzima busanzwe cyangwa se nanone ukaba ufitiye ishyari undi muntu runaka kubw’ibintu yagezeho bidafite aho bihurira n’urukundo.

15.Kurota urimo gusomana n’umukunzi wawe mwishimye kandi mumeze neza cyane, byerekana ko umubano wanyu ari umubano mwiza cyane, Wuzuyemo urukundo, kubahana ndetse no kwizerana.

16.Kurota urimo gusoma umuntu wahoze ari umwanzi wawe cyangwa se nubundi ufata nk’umwanzi wawe : Ni inzozi zerekana ko ibibazo ufitanye n’uwo muntu mu buzima busanzwe byenda gukemuka vuba cyane, Gusa ariko ibi bikubwira ko ugomba kwitonda cyane kuko abo ufata nk’inshuti zawe hashobora kuba harimo n’abanzi bawe.

17.Kurota urimo gusoma umuntu w’inshuti yawe byerekana ko mu buzima bwawe ushobora kuba ukunda uwo muntu bitari iby’ubushuti busanzwe, Ndetse ko bibaye byiza watangira kubitekerezaho, Izi nzozi kandi zishobora gusobanura ko ukeneye umuntu wo kukwitaho byumwihariko wa hafi yawe.

18.Kurota urimo gusoma umuntu w’icyamamare cyangwa umuntu udasanzwe mu buzima bwawe bisobanura ko wifuza kuzagera aho ageze, gutera imbere nkawe ndetse no kuzagira ibigwi nk’ibye.

19:Kurota umuntu ashaka kugusoma wowe utabishaka byerekana ko mu buzima bwawe bwa buri munsi hari abantu bagutegeka gukora ibintu udashaka ndetse utanishimira namba.

20.Kurota urimo gusomana n’umuntu mutakabaye musomana ,wenda ari nk’umuntu mufitanye isano rya hafi byerekana ko mu buzima bwawe bwa buri munsi hari ibintu ukora ubizi neza ko utakabaye ubikora kandi nyuma iby bintu bikazakugiraho ingaruka nubundi, Bityo ibyiza hano akaba ari ukwiga gufata imyanzuro neza ndetse no gushishoza cyane mubyo uri gukora muri uwo mwanya.

Mu gice cyo gusobanura inzozi cy’Ubutaha tuzarebera hamwe ku busobanuro bwo kurota uhemukirwa n’umukunzi wawe

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

One thought on “SOBANUKIRWA: Kurota usomana no kurota umukunzi wawe aguhemukira bisobanuye iki?

  • September 3, 2020 at 9:05 pm
    Permalink

    You made some respectable points there. I looked on the web for the issue and found most individuals will go along with with your website.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!