Byakaze, mu nsengero zitandukanye na za Kiliziya hakuweho umuco wo gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza mu kwirinda Coronavirus

Icyorezo cya Coronavirus bivugwa ko cyakomotse mu biguruka birimo uducurama n’ibindi ikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange.

Iki cyorezo kigaragaza kwihuta mu gukwirakwira cyane, Kuko umunsi ku wundi kigera mu bindi bihugu by’Afurika, Aho kugeza ubu cyamaze no kugera mu gihugu cya Senegal ndetse cyikaba gikomeje guhitana abatari bake, ku migabane yose cyagezemo.

Ubwoba bukomeje gutaha ibihugu bitandukanye birimo n’uRwanda rwamaze kugenda rushyiraho ingamba mu guhashya no kurwanya Coronavirus, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko yamaze gushyira umutekano ndetse n’abaganga ku mipaka yose igera kuri 31 iri mu gihugu kugirango abanyamahanga binjira mu Rwanda babanze gusuzumwa bihagije iki cyorezo, Ku kibuga cy’Indege cya Kanombe kandi hari camera zifashishwa mu gutahura uwaba afite ibimenyetso bya Coronavirus.

camera zifashishwa mu gutahura uwaba afite ibimenyetso bya Coronavirus, Ku kibuga cy’Indege cya Kanombe.

Si ku mipaka gusa hashyizwe ingamba nshya kuko no hirya no hino mu nsengero ndetse n’ibiriziya gatorika hagaragaye impinduka zidasanzwe cyane cyane itorero ry’aba divantisite b’umunsi wa karindwi, Bashyizeho uburyo bushya bwo kuramukanya bategeranye (Gupepera) cyangwa se bagakoresha ibirenge byabo mu gusuhuzanya, ibindi byahagaritswe muri kiliziya gatorika harimo ko mu gihe cyo guhazwa ari ugutega ibiganza nta guhazwa ku rurimi ndetse mu kwinjira mu kiliziya ntibyemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo cya Coronavirus kizaba gikemutse.

Dr. Sabin Nsanzimana, Uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima “RBC”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima “RBC” Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hirya no hino muri za bisi zitwara abantu, hashobora gushyirwa uburyo bwo kwisukura hirindwa iyi ndwara, Ndetse Abamotari nabo bashobora gushyirirwa uburyo bwo gusukura kasike zabo hakoreshejwe umuti (Cole) usanzwe ukoreshwa mu kogosha, Kugirango abagenzi bahabwe ubwirinzi n’isuku ihagije uko basimburanwa kuri za moto.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!