Uko ibyamamare muri cinema nyarwanda, bagiye batsindira ibihembo muri "Rwanda International Movie Awards {Amafoto}

Irushanwa rya Rwanda International Movie Awards 2020, ribaye ku nshuro ya Gatandatu, Ryasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Center, hanibukwa umukinnyi wa filime Denis Nsanzamahoro witabye Imana mu mwaka ushize.

Ibi bihembo bitegurwa na “Ishusho Arts“, Byari mu byiciro 16, Mu muhango wo gutanga ibihembo witabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na Cinema bo mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Kenya, Burundi, n’Ibindi byatanzwe muri ubu buryo:

Abegukanye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020 ku rwego rw’igihugu (National Awards)

1.Best Documentary: “Ikirezi” ya Eric Ngabikwiye- Rwanda

2.Best Short Film: Luna ya Bora Shingiro-Rwanda

3.Best Feature: Shaddy Commitment ya P.K. Kamara- Rwanda

4.Web Series: Bamenya ya Benimana Ramadhana-Rwanda

5.Tv Series: Seburikoko- Rwanda

6.Actor: Kalinda Isaiah abicyesha filime “Gitera”-Rwanda

7.Actress: Kirenga Saphina abicyesha filime “Shaddy Commitment”-Rwanda

8.Supporting Actor: Rengero Norbert [Digidigi]-Rwanda

9.Supporting Actress: Munezero Aline abicyesha filime ‘Bamenya’-Rwanda

10.Actor People’s Choice: Niyitegeka Gratien [Papa Sava]-Rwanda

11.Actress People’s Choice: Mukamamanzi Beatha [Mama Nick]-Rwanda  

Abegukanye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020 ku rwego mpuzamahanga ‘International Awards’:

1.Best Documentary: “Wamburanye iki” yayobowe na Felix Kamanzi- Rwanda

2. Short Film: “Mukami” yayobowe na Eastmond Mwenda- Kenya

3. Feature Film– Kunjabdulla of Love yayobowe na Shantu Samad-India

4.Best Actor: George Mo (Kenya) wakinnye muri filime ‘Lost in time’.

5.Best Actress: Nansiima Ronah (Uganda) abicyesha filime ‘94 Terror’ yakinnyemo

Abakinnyi batandukanye barimo Mukakamanzi Beatha, uzwi nka Mama Nick, Niyigetegeka Gratien {Papa Sava} n’abandi begukanye ibihembo bikomeye bagize byinshi batangaza byaranzwe n’amarangamutima avanze no gushimira abakunzi babo ndetse n’abategura irushanwa.

Mukakamanzi Beatha, Uzwi nka Mama Nick, Yagaragaje amarangamutima adasanzwe.

Niyigetegeka Gratien {Papa Sava}, Umwe mubegukanye ibihembo.

Muri iri rushanwa, Amanota yo kuri internet yatangiwe ku rubuga rwa Inyarwanda.com yari afite ingano y’amanota 40% naho ingendo bakoreye mu Ntara zitandukanye zikaba zo zari zifite 60%, Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibi bihembo, yasabye abakinnyi ba filime n’abashora imari muri uru ruganda guharanira kwandikisha ibihangano byabo kuko ngo birababaje kuba umuntu yavuga ko yibwe igihangano kandi ntaho cyanditse, Ati “kuba umuntu atakwegukana igihembo ntibyagakwiye kuba umwanya wo gucika intege no kurakarira ababitegura ahubwo wakabaye umwanya mwiza wo gutekereza ku kintu cy’umwihariko kizatuma wegukana igihembo umwaka utaha.

Nemeye, Wamenyekanye muri “Catherine”
Nadeje, Wamenyekanye muri Firimi “Catherine” n’izindi yari yabukereye.
Umukinnyi Assia Umutoni wamenyekanye muri Firimi zirimo “Giramata n’izindi
Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette uzwi cyane muri filime ya City Maid
Regero Norbet wamenyekanye nka Digidigi niwe wegukanye igihembo cya ‘Best Supporting Actor’
Clapton Kibonge, Nawe yegukanye igihembo cya Best Tv Series

PHOTOS: INYARWANDA

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

One thought on “Uko ibyamamare muri cinema nyarwanda, bagiye batsindira ibihembo muri "Rwanda International Movie Awards {Amafoto}

  • June 1, 2020 at 3:48 pm
    Permalink

    Excellent blog right here! Additionally your website loads up fast! What host are you using? Can I am getting your associate link in your host? I want my website loaded up as quickly as yours lol|

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!