Sobanukirwa: "Forex trading ndetse na Crypto trading" inzira zageza umunyarwanda ku bukire, zibanzweho na Nsengiyumva Serge na tuyishimire Samwel.

Inzira zibanzweho nabagize digital wealth Rwanda, kugirango bagere kwiterambere binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ryo kuri murandasi {Online} zagezweho n’abasore b’Abanyarwanda zikomeje kuyobokwa na benshi, Ari nako zikomeza kugenda zifasha benshi guhindura imibereho yabo n’imiryango yabo.

Nyuma yo gusanga umubare w’urubyiruko rudafite akazi atarimuto mu Rwanda, Ahubwo uri ku kigero cyo hejuru, bitewe nuko benshi mu rubyiruko basoza amashuri yabo ya kaminuza bakaza bashaka akazi hirya no hino, Aho gutekereza kuba bahanga imirimo yabo mishya, Serge Nsengiyumva na mugenzi we Tuyishimire Samwel, babarizwa mu mugi wa Kigali , bagize igitekerezo kiza cyo gusangiza abanyarwanda ubumenyi ku buryo bwo gukorera amafaranga online hifashishijwe telephone yawe cyangwa mudasobwa (laptop) yawe ugakora umwe mu myuga ibiri ariyo forex trading cyangwa crypto trading.

Uyu mwuga bibanzeho babinyujije kuri youtube channel yabo, mu mushinga Digital Wealthy Rwanda, Ushingiye ku buryo bugera kuri 2 bwo kwinjiza amafaranga aribwo “Crypto Trading ndetse na Forex Trading, bwose buhurira kukuba bukorerwa kuri murandasi (Online internet), Gahunda ya “Digital Wealthy Rwanda” ni gahunda yo gutanga inyigisho zirambuye ku buryo izi nzira zo kwinjiza amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi, zikorwamo Ndetse bigakorerwa ku rubuga rwa YouTube, kuri Channel yitwa “Digital Wealthy Rwanda” wibanzweho na Serge Nsengiyumva ndetse na Tuyishimire Samwel.

Tuyishimire Samwel, Umwe mu rubyiruko rwibanze k` umwuga wo kwinjiza amafaranga mu ikoranabuhanga rya enterineti.

Nsengiyumva Serge na mugenzi we, bavuga ko iyi myuga bibanzeho ari imyuga mito ariko yafasha abantu benshi cyane cyane urubyiruko kwibeshaho ndetse ikaba n’inzira wakifashisha ukaba umukire, Uguhindura ubuzima bwawe Ndetse mu gihe gito cyane.

Nsengiyumva Serge, Umwe mu rubyiruko rwatangije umwuga wo kwinjiza amafaranga mu ikoranabuhanga rya enterineti.

Aganira na Kigalisource.rw, Serge mu magambo yagize Ati “Icyo tugamije ni uguhindura ubuzima bw’Abanyarwanda byumwihariko urubyiruko, duharanira ko bikorera bakitabira iyi myuga ikorerwa kuri murandasi, ari nako biteza imbere ubwabo n’imiryango yabo, bityo natwe tukagira uruhare mu iterambere n’ubukungu bwabo tubinyujije muri gahunda ya “Digital Wealthy Rwanda” ikorerwa kuri Youtube

Bumwe mu buryo bwo gukorera amafaranga bwibanzweho n’aba basore bwitwa Crypto trading, Akaba ari uburyo bwo gucuruza amafaranga y’ikoranabuhanga, Aho umuntu ashobora kureba amafaranga ahagaze neza ku isoko mpuzamahanga, Akayagura ku giciro gito hanyuma akaza kuba yayasubiza kw’isoko akayacuruza ku giciro kiri hejuru (buy low and sell high), Twibutse abantu ko ibi bikorwa n’umuntu wabanje kubyiga gusa, Naho uwakenera kureba amafaranga y`ikoranabuhanga yitwara neza kurusha ayandi yakifashisha urubuga,www.coinmarketcap.com.

Ifoto igaragaza uburyo bwa cryptorrency

Ubundi buryo buzwi nka Forex trading” Ni uburyo bukoreshwa n’ama banki, Ibigo by’ubucuruzi, Ndetse n’abantu ku giti cyabo, Aha uramutse ukeneye ubusobanuro bwimbitse ukaba wareba kuri Channel yabo yitwa “Digital Wealthy Rwanda” Uyu mwuga nawo ukaba ari umwuga umaze kwitabirwa na benshi kuko wo twavuga ko ari mpuzamahanga kuko ukoreshwa hirya no hino kw’Isi ndetse ukaba umaze kugira isoko rigari rigizwe n’abacuruzi barimo abitwa aba “Blockers” n’abandi, Ushobora kumenya igihe ugannye Digital Wealthy Rwanda kugirango igufasha kwinjira muri uyu mwuga, wanahawe inyigisho zihagije zizagufasha kuwubyaza umusaruro.

Ifoto igaragaza uburyo bwa Forex Trading.

Serge Nsengiyumva avuga ko umuntu wemeye agakurikira neza amasomo bamuha ajyanye n’ubu buryo bwa “Forex trading” ndetse agatangiza igishobora cyingana n’amafaranga y’uRwanda ibihumbi 50,000Frw, adashobora kwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 5000Frw ku munsi, ndetse hatabayeho izindi mvune izo arizo zose, kuko aka kazi ushobora kugakorera aho waba uri hose, mu gihe ufite mudasobwa yawe yo kwifashisha.

Ku bifuza ibindi bisobanuro birambuye cyangwa bifuza kwigishwa uburyo iyi myuga ikorwa bahamagara kuri terefone igendanwa ariyo 0788695360 cyangwa bagakurikira ibiganiro bihita kuri channel yabo yitwa “Digital Wealthy RwandaSerge Nsengiyumva umwe mubibanzeho iyi myuga kandi aributsa abantu bose kwirinda kuba bajya muri iyi myuga batabanje guhabwa amasomo ajyanye nayo kugirango batayijyamo bahubutse bityo ntibabashe kuyibyaza umusaruro nyawo.

Reba Hano Ikiganiro Cya “Digital Wealthy Rwanda” Kivuga kuri iyi myuga yose.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

4 thoughts on “Sobanukirwa: "Forex trading ndetse na Crypto trading" inzira zageza umunyarwanda ku bukire, zibanzweho na Nsengiyumva Serge na tuyishimire Samwel.

  • March 11, 2020 at 6:34 pm
    Permalink

    Tuba’s miye Ku nkuru nk’izi zijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho mutugezaho. Bariya bacuruzi mwavuze haruguru ni Brokers ntabwo ari Blockers

    Reply
    • March 12, 2020 at 10:14 pm
      Permalink

      Murakoze cyane, Dieudonne kudukosora birakosorwa none!

      Reply
  • March 12, 2020 at 8:04 am
    Permalink

    Uburyo bwo gukorera amafaranga burahari kandi bwizewe.
    Online ahantu hakiri ifumbire kandi hagaburira abahakoresheje neza.

    Reply
    • March 12, 2020 at 10:16 pm
      Permalink

      Murakoze cyane Samwel, Mukomeze gufasha abaturarwanda kwihangira imirimo yahindura ubuzima bwabo!

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!