Impungenge zishobora kwiyongera ku banyarwanda, nyuma yuko Coronavirus igeze, mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego ndetse giteza impungenge abatuye umugabane wa Afurika, Nyuma yuko abantu barenga 100 ubu bamaze kwandura icyi cyorezo muri Africa.

Nyuma y’ibihugu nka Misiri, Algeria, Africa y’Epfo, Tunisia, Senegal, Morocco, Cameroun, Burkina Faso, Nigeria ndetse na Togo, Ubu iki cyorezo cyamaze kugaragara no mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cy’uRwanda nkuko byemejwe na leta ya repubulika iharanira demukarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2020, Habonetse umuturage muri iki gihugu, Bivugwa ko akomoka mu bubiligi urwaye Coronavirus, mu itangazo rya Minisitiri w’ubuzima muri Congo Kinshasa Eteni Longondo.

Tubibutse ko DR Congo ibaye igihugu cya 11 kibonetsemo coronavirus, yabonetse henshi mu bantu bavuye mu bihugu by’Uburayi na Aziya, Kugeza ubu mu Rwanda hakomeje gushyirwaho uburyo bwo guhashya no kwirinda Coronavirus, hirya no hino mu bigo by’amashuri, Insengero, kiliziya, muri za gare n’ahandi hatandukanye hahurira abantu benshi.

Biroroshye cyane ko abanyarwanda bakwandura iki cyorezo nyuma yuko kigaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, Mu gihe ubuhahirane bw’ibihugu byombi buhagaze neza, bityo abanyarwanda bakaba babasha kujya muri iki gihugu byoroshye, Gusa twababwira ko nubwo impungenge ari nyinshi, Ari nako ingamba zo kurinda abaturage iki cyorezo ari nyinshi ndetse nabo kigaragaweho bakaba bagira uko bitabwaho kugirango batanduza abandi, Minisitiri

Longondo yasabye Abanyekongo kudakangarana, ahubwo bagafata ingamba z’isuku, ndetse no kutegera umuntu ukorora, gukaraba intoki kenshi no kwivuza igihe bumvise bafite ibimenyetso by’iki cyorezo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!