Coronavirus: MTN yakuyeho ikiguzi cyo kohereza no kubikuza amafaranga kuri "Mobile Money"

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda yahinduye ibijyanye no kohererezanya amafaranga binyuze kuri terefone “Mobile money” Ikuraho ikiguzi cyatangwaga kuri iyi serivisi yemeza ko bigiye kujya bikorerwa ubuntu muri ibi bihe bya Coronavirus.

Abafatabuguzi, abakiriya ndetse n’abafatanyabikorwa ba MTN Rwanda bamenyeshejwe ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020 bakuriweho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga ava kuri Mobile Money ajya kuri konti ndetse ko kwishyura ibintu, na serivisi zinyuranye ukoresheje MomoPay byagizwe ubuntu.

Iyi myanzuro yafashwe, Nyuma yuko habayeho inama hagati y’ubuyobozi bwa MTN Rwanda ndetse na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Banki nkuru y’u Rwanda, Ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) hasabwa ko sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatanga umusanzu wayo mu gufasha abaturarwanda guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, gukuraho ikiguzi cy’amafaranga yacibwaga uwohereza n’uwakira kuri Mobile Money n’izindi serivisi ni imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Usibye MTN Rwanda kandi yakuyeho ikiguzi kuri izi serivisi, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) nayo ivuga ko nta kiguzi, Mu gukura amafaranga kuri konti ajya kuri Momo, Nta kiguzi ku mafaranga yose ahererekanyijwe mu buryo bwa Mobile Money Ndetse ko nta kiguzi ku bwishyu bwose bukoresheje “PosMitwa Kaemba Ng’ambi, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Ati “Turabizi ko abafatabuguzi bacu bari guhura n’ingorane. Cyakora turimo kunoza neza uburyo baguma ku murongo banogewe na serivisi zacu, ikiguzi cyacibwaga kuri Mobile Money gikuweho. Ibi bizafasha abafatabuguzi bacu guhererekanya amafaranga igihe cyose aho bariho hose.Ibi bizakurikizwa mu gihe cy’iminsi 90 gusa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Coronavirus: MTN yakuyeho ikiguzi cyo kohereza no kubikuza amafaranga kuri "Mobile Money"

  • May 12, 2020 at 4:34 pm
    Permalink

    I am in fact grateful to the holder of this site who has shared this wonderful piece of writing at here.|

    Reply
  • May 15, 2020 at 10:27 pm
    Permalink

    This is really interesting, You’re a very skilled blogger. I’ve joined your rss feed and look forward to seeking more of your great post. Also, I’ve shared your website in my social networks!|

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!